Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo
Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo
Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo
Ebook443 pages4 hours

Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo

Rating: 2.5 out of 5 stars

2.5/5

()

Read preview

About this ebook

Iki gitabo gitangaje cyerekana imivumo ibaho, kizagufasha kunesha no kuburizamo imivimo itagaragara irwanya gukomera kwawe. Imana igufitiye amaherezo meza, uwo waba uriwe wese koresha iki gitabo nk'intwaro ikomeye mukurwanya imbaraga z'umuvumo mubuzima bwawe.

LanguageKinyarwanda
Release dateSep 10, 2019
ISBN9781643295398
Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo
Author

Dag Heward-Mills

Bishop Dag Heward-Mills is a medical doctor by profession and the founder of the United Denominations Originating from the Lighthouse Group of Churches (UD-OLGC). The UD-OLGC comprises over three thousand churches pastored by seasoned ministers, groomed and trained in-house. Bishop Dag Heward-Mills oversees this charismatic group of denominations, which operates in over 90 different countries in Africa, Asia, Europe, the Caribbean, Australia, and North and South America. With a ministry spanning over thirty years, Dag Heward-Mills has authored several books with bestsellers including ‘The Art of Leadership’, ‘Loyalty and Disloyalty’, and ‘The Mega Church’. He is considered to be the largest publishing author in Africa, having had his books translated into over 52 languages with more than 40 million copies in print.

Reviews for Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo

Rating: 2.5 out of 5 stars
2.5/5

2 ratings0 reviews

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

    Book preview

    Uburyo Bwo Kuburizamo Imivumo - Dag Heward-Mills

    AGACE KA 1

    KUBAHO KW’IMIVUMO

    IGICE CYA 1

    Kuki handitswe iki gitabo kivuga ku mivumo?

    Ni cyo gitumye UMUVUMO UTSEMBA ISI n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.

    Yesaya 24: 6

    Muri ibi byanditswe bivuzwe haruguru murabona ko ari imivumo iri gutsemba isi atari abadayimoni cyangwa imyuka mibi.

    1. Abakristo b’iki gihe bagomba kugira uko bubaha imivumo.

    UBWO NZITA ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni.

    Zaburi 119: 6

    Abakristo b’iki gihe bazi neza cyane imyuka mibi n’abadayimoni kurusha uko bazi imivumo. Abakristo b’iki gihe bubaha ukuri ku badayimoni ariko ntibatinya kandi ntibubaha ukuri ku mivumo.

    Nsenga nsaba ko uko usoma iki gitabo, wazagenda urushaho kubaha ukubaho kw’ imivumo ukabikora mu buryo bwuzuye. Nemera ko abadayimoni n’imyuka mibi babaho. Buri munsi ndabahambira maze nkabajugunya kure y’ubuzima bwange. Nanditse ibitabo byinshi ku badayimoni. Nyamara, nemera kandi ko imivumo ari yo mpamvu nyayo ituma iyi myuka mibi ibona amahirwe yo gukora no guteza kwiheba, ikibi n’urupfu. Imyuka mibi ni yo isohoza imivumo! Imivumo ihesha imyuka mibi ubudahangarwa bwemewe bwo gukora ubugome bwayo. Imivumo ibaho, waba wizera uko kubaho kwayo cyangwa utakwizera!

    Ugomba gutangira kubaha kubaho kw’imivumo igena kandi igatuma ubuzima bw’abantu bumera nk’uko tubuzi uyu munsi! Ubuzima tubayemo uyu munsi ahanini bugenwa n’imivumo n’imigisha yavuzwe mu myaka myinshi yashize. Mu by’ukuri, kimwe mu bintu by’ingenzi biranga ijuru ni uko hatazabayo umuvumo ukundi.

    … ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, KANDI NTIMWITA ku uwabiremye kera cyane.

    Yesaya 22: 11

    2. Ni inshingano y’umukozi w’Imana kwerekana imivumo igihe ihari.

    Si bibi ku mushumba kuvumbura ko hari umuvumo. Ntimukarwanye ijambo ry’Imana! Ntimugahakane ko hari umuvumo igihe bivuzwe n’ijambo ry’Imana. Si bibi ku mushumba kuvuga cyangwa gutangaza ko umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bari gukorera ku muvumo! Ni inshingano kandi z’umukozi w’Imana mwiza kumenya imivumo igihe Imana iyimweretse. Mwumve ibyo umuhanuzi Malaki yabwiye ubwoko bwa Isirayeli. Yarababwiye ati:Mwavumwe n’umuvumo! Ntabwo yibeshye kwerekana uwo muvumo. Yari afite ukuri mu kugaragaza ko umuvumo wari ukuri kandi uhari. Igihe werekanye umuvumo ni bwo gusa uba ushobora kuneshwa. Niba uhakana ko umuvumo ubaho, ni gute uzawurwanya cyangwa ngo uwukureho?

    MUVUMWA wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.

    Malaki 3: 9

    3. Nturakazwe nuko umuvumo ugaragaye kandi ukerekanwa.

    Mu minsi ya Malaki, ubwoko bw’Imana ntibagombaga kurakazwa nuko yabamenyesheje ko hari umuvumo. Nturakazwe n’ibyo ndi kwandika muri iki gitabo byerekeye imivumo yibasira amatsinda y’abantu atandukanye. Ntabwo ndi kwandika ibi bintu kugira ngo ncishe bugufi itsinda ry’abantu iryo ari ryo ryose ahubwo ni ukugira ngo ngaragaze umuvumo bityo ubashe kuwukuraho. Igice kinini k’iki gitabo cyagenewe gukuraho no kunesha umuvumo. Ntimwemere ko mba umwanzi wanyu kuko nasangiye namwe ukuri kw’ijambo ry’Imana kujyanye n’imivumo n’imigisha.

    Nk’uko umuhanuzi Malaki yavuze ukuri maze akabwira abantu ko bari baravumwe, nange ndi kubabwirako umuvumo.ubaho.

    Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n’uko mbabwira ukuri?

    Abagalatiya 4: 16

    4. Umuvumo wose ushobora gukurwaho.

    Nizera ko umuvumo wose ushoboragukurwaho! Ndi kwandika iki gitabo kugira ngo buri wese wakira neza ijambo ry’Imana azamenye umuvumo kandi awuneshe binyuze mu bwenge bw’Imana. Ni gute ikintu niba uvuga ko kitabaho? Guhakana kwawe ko kitabaho ni zo ntege nke zawe zikomeye!

    Ntuzakoreshe inyigisho z’iki gitabo utesha agaciro, utuka cyangwa ucisha bugufi itsinda ry’abantu iryo ari ryo ryose. Ibyo ni bibi. Koresha inyigisho z’iki gitabo mu gukura abantu mu mivumo yose yagaragaye.

    Iki ni igitabo k’ibyiringiro! Ni igitabo k’insinzi! Ni igitabo gitangaza ububasha bwawe ku mivumo binyuze mu bwenge n’imbaraga z’Imana. Nizera ko buri tsinda ry’abantu mu isi – abakize, abakennye, abagabo, abagore, Abayahudi, abatari Abayahudi, abirabura n’abera bubashywe n’Imana kandi bafite amahirwe yo kwigobotora no kunesha umuvumo wose uri mu buzima bwabo. Imana irakubaha kandi itegereje ko uhaguruka ugakomera.

    Ntuzakoreshe iki gitabo uriganya, ukoresha ubucakara cyangwa wiba uwo ari we wese. Uravumwe niba ukora ibyo! Koresha iki gitabo utsinde, uburizemo, uhanagure kandi ucubye ubwoko bwose bw’imivumo ishobora kuba iri gukora mu buzima bwawe. Soma ibyanditswe bikurikira kandi wubahe ubushake bw’Imana ko ukwiye kuringanira n’abantu bose no gutsinda imivumo yose.

    Petero aterura agira ati: Ni ukuri menye yuko IMANA ITAROBANURA KU BUTONI, ahubwo MU MAHANGA YOSE UYUBAHA AGAKORA IBYO GUKIRANUKA IRAMWEMERA.

    Ibyakozwe n’Intumwa 10: 34 - 35

    IGICE CYA 2

    Umuvumo ni iki?

    NTA MUVUMO UZABAHO UKUNDI, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.

    Ibyahishuwe 22:3

    Ubuzima bwo ku isi bwuzuyemo imibabaro idashira, agahinda gahoraho, akaga, umwaku udasobanutse, urupfu, kwibura, gutotezwa guhoraho, urujijo, kubihirwa, intambara, amakimbirane ahoraho n’ubukene. Ibyo byose bifite igisobanuro kimwe gusa- umuvumo!

    Abantu benshi nta n’ubwo bazi ko hari imivumo mu isi. Iki gitabo kigamije kugufasha kumenya imivumo yo mu isi no kuyiha icyubahiro gikwiye. Umuntu wese udaha imivumo icyubahiro gikwiye aba ashobora kuzabyicuza.

    Kimwe mu bintu bihoraho ku isi ni ‘umuvumo’ n’ibibi byawo. Hari imivumo myinshi ya kera iri gukora ndetse n’ibihumbi by’imivumo mishya n’indi mivumo myinshi y’iki gihe. Tekereza byonyine uko ubuzima bumeze mu isi, urahita wemera ko kuri iyi si hari umuvumo. Ntabwo byoroshye gusobanura umuvumo bityo tugomba kwifashisha Bibiliya maze tukareba mu by’ukuri icyo umuvumo ari cyo. Reka turebe ibisobanuro icumi by’umuvumo bitangwa muri Bibiliya.

    Ibisobanuro icumi by’umuvumo bitangwa muri Bibiliya.

    1. Umuvumo ni ubusabe bw’imbaraga ndengakamere bwo kugirira umuntu nabi, ku buryo bishobora kumuteza imibabaro cyangwa bikaganisha ku rupfu. Balaki umwami wa Mowabu yasabyeBalamu kuvuma Isirayeli.

    Niba uvuze ko hari umuvumo ku muntu runaka, bisobanuye ko bigaragara ko hari imbaraga ndengakamere ziri gutuma ibintu bibi bimubaho. Ushobora kuvuga ko umuvumo ari ikintu gitera amakuba menshi n’umubabaro. Ubohowe ku kintu cyose kiguteza amakuba menshi n’umubabaro!

    Aca umugani uhanura ati: Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w’i Mowabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli."

    Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?

    Kubara 23:7-8

    2. Umuvumo ni ikifuzo cyose kigaragajwe ko ukurwanywa cyangwa ibyago bizagera cyangwa bizakurikirana umuntu. By’umwihariko, ‘umuvumo’ ushobora gusobanurwa nk’ikifuzo ko amakuba cyangwa umubabaro byazaba ku wundi muntu, bikozwe n’imbaraga ndengakamere runaka, nk’Imana, binyuze mu mutongero, isengesho, ubukonikoni, uburozi cyangwa umwuka. Guhindura cyangwa gukuraho umuvumo byitwa ikurwaho cyangwa isenywa kandi byizerwa ko bikenera gukoresha imigenzo cyangwa amasengesho.

    Imana yashyize umuvumo ku bantu bose baramya ibigirwamana. Ntuzagire aho uhurira no kuramya ibigirwamana bityo uzarokoka umwe mu mivumo ikomeye ku isi. Ntuzakorere amafaranga! Ntuzaramye amafaranga! Ntuzakore ikintu icyo ari cyo cyose kubera amafaranga bityo uzabohorwa ku muvumo ukomeye!

    Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe. Abantu bose babasubize bati: Amen!

    Gutegeka Kwa Kabiri 27:15

    3. Kuvumwa ni ugucirwaho iteka ryo gusubizwa inyuma no gucishwa bugufi. Inzoka yavumwe n’Imana bityo icirwaho iteka ryo gusubizwa inyuma no gucishwa bugufi. Ku bw’ubuntu bw’Imana, ntuzacirwaho iteka ryo gusubizwa inyuma no gucishwa bugufi nk’inzoka! Inzoka yaciriweho iteka ryo kuba ku mwanya wo munsi y’iyindi yose mu isi. Inzoka kandi yaciriweho iteka ryo kujya irya umukungugu iteka ryose. Aha niho hasi ha nyuma ikiremwa gishobora kugwa. Iyo uvumwe, ushyirwa mu mwanya uri munsi y’iyindi yose. Uba uciriweho iteka ryo kuba munsi kandi ugasuzugurwa ibihe byose. Imana ije mu buzima bwawe muri uyu mwanya kugira ngo ikuzamure mu mbaraga zayo.

    Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti: Kuko ukoze ibyo, uri IKIVUME kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, UZAJYA UGENDA UKURURA INDA, UZAJYA URYA UMUKUNGUGU iminsi yose y’ubugingo bwawe.

    Itangiriro 3:14

    4. Kuvumwa ni ukugira agahinda kadashira. Ni umubabaro wisubiramo, ukomeza, ugaruka kenshi, udahwema kandi urambye ni wo usobanura umuvumo. Adamu yaciriweho iteka ryo kugira umubabaro ubuzima bwe bwose. Iyi ni yo mpamvu y’umubabaro udashira w’inyoko muntu. Akababaro kadahwema, agahinda gasaze n’umwijima byibasiye isi yose ni gihamya ko umuvumo ubaho. Mwakire umunezero uturuka ku Mwuka Wera maze mukizwe’uwo muvumo!

    Na Adamu iramubwira iti: Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. IMINSI YOSE YO KUBAHO KWAWE UZAJYA URYA IBIBUVAMO UGOMBYE KUBIRUHIRA,

    Itangiriro 3:17

    5. Kuvumwa ni ukugira ibintu byose bihora bikurwanya igihe cyose. Kuvumwa ni uguhura n’ikibi, umwaku n’urupfu mugihe wari ukwiye kuba warabonye ibyiza, amahirwe n’ubuzima.

    BUZAJYA BUKUMERERAMO IMIKERI N’IBITOVU, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

    Itangiriro 3:18

    6. Kuvumwa ni ukubira ibyuya, guhangana, kubuzwa amahoro, kubabazwa. Imirwano, urugamba, agahato n’umurimo mu isi yacu ni igihamya cy’umuvumo. Mwakire ubuntu bwo gukurirwaho’intambara, agahato no kubihirwa mu isi.

    Na Adamu iramubwira iti: "Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka KUVUMWA. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,

    buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

    GUTUTUBIKANA KO MU MASO HAWE ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira."

    Itangiriro 3:17-19

    7. Kuvumwa ni ukubabara bikomeza, kutishima no kwakira ikinyuranyo k’ibyo ukwiriye ku bw’umurimo wawe wakuruhije cyane. Kayini yaravumwe kandi ibyo ni ingaruka z’umuvumo we. Kubihirwa, kumva utakaje agaciro, kwiheba, umururumba no kurarikira ibintu byiza ni gihamya y’uko wavumwe. Aho kujya ku ishuri, gukora no kwihiringa; kubihirwa no guhomba bihora bihiga inyoko muntu.

    Uwiteka abaza Kayini ati: Abeli murumuna wawe ari he? Aramusubiza ati: Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye? Aramubaza ati: "Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.

    Noneho uri IKIVUME ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. Nuhinga ubutaka, UHEREYE NONE NTIBUZAKWERERA UMWERO WABWO, uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi."

    Itangiriro 4:9-12

    8. Kuvumwa ni ukudatuza, guhora uhunga, guhora wiruka, guhora usabiriza, ugenda hose ushakisha imibereho, inzererezi n’umuntu udafite agaciro. Kuba inzererezi ni ukubaho waravumwe.. Imana igukuye mu kubaho umeze nk’inzererezi!

    Uwiteka abaza Kayini ati: Abeli murumuna wawe ari he? Aramusubiza ati: Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye? Aramubaza ati: "Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.

    Noneho uri IKIVUME ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, UZABA IGICAMUKE N’INZEREREZI MU ISI."

    Itangiriro 4:9-12

    9. Kuvumwa ni ukugirwa umugaragu w’abagaragu. Umugaragu w’abagaragu ahora apyinagazwa (ahezwa ku iterambere n’uburumbuke), ahora ajujubywa kandi aburabuzwa. Kuba umugaragu w’abagaragu ni uguhora udashobora kuzamuka, uhigwa no kubura ibyishimo n’akaga. Ubohowe ku bwoko bwose bw’ubugaragu budashira!

    Aravuga ati: Kanāni AVUMWE, Azabe UMUGARAGU W’ABAGARAGU kuri bene se.

    Itangiriro 9:25

    10. Kuvumwa ni ukuzengurukwa, gufatwa nabi, gutotezwa bikomeza, kubuzwa amahoro bikomeza, kutabasha guhunga kandi ugakomeza kugera ku iherezo rivumwe ryo kurimbuka. Winjiracyangwaugasohoka , ukomeza kubona umwanzuro n’urujijo bimwe. Imana iguhaye urufunguzo rw’ubwenge ruzakubohora ku banzi bakugose!

    UZAVUMWA mu majya no mu maza.

    Gutegeka kwa Kabiri 28:19

    Ubu busobanuro bw’ingenzi bw’umuvumo buhishura ko umuntu wavumwe aba mu by’ukuri agoswe. Kuvumwa ni ukuzengurukwa. Nta kintu gikora nta n’ikintu kizakora iyo ugoswe. Ibisobanuro byose by’umuvumo bikugeza kuri uyu mwanzuro. Uragoswe!

    Bangose nk’inzuki…

    Zaburi 118:12

    Reka tugerageze gusobanukirwa icyo kugotwa bisobanuye. Iyo ugoswe n’urupfu, urusanga mu kerekezo cyose werekejemo. Bityo, iyo wavumwe gupfa, ikerekezo cyose werekejemo, uzapfa nta kabuza. Ushobora gupfa uri gukora igikombek’icyayi. Ushobora gufata urugendo rurerure n’ubundi ugapfa. Umuvumo ntuterwa n’ubushobozi umuntu afite bwo guhunga. Umuvumo uraza kuko nta buryo buhari bwo kuwuhunga. Bityo abakristo bagomba kubaha imivumo n’imigisha.

    Kuvumwa ni ukugotwa. Kugotwa ni ukuzengurukwa no gufungirwa burundu inzira n’ibyanya byose. Uzabona ko ibintu byinshi muri ubu buzima ntacyo bivuze. Ibintu byinshi ntibifite ubusobanuro bwiza bw’ukuntu biteye. Ibintu byinshi ni ikinyuranyo k’ibyo uba witeze.

    Umuvumo urema ishusho ntakuka kandi idasobanutse. Iyo shusho itanga inkuru imwe yavuzwe ku bantu bari munsi y’umuvumo igihe icyo ari cyo cyose, uko ari ko kose, aho ari ho hose baba bari! Murebe inkuru ya Afurika! Ibihugu bya Afurika byaba byarakoronijwe cyangwa byarabaye mu butegetsi bw’ivangura ry’amoko, byaba bitarigeze bikoronizwa cyangwa byaragize impinduramatwara, demokarasi n’ubwigenge, byose byatanze ishusho imwe ya Afurika.

    Ni ikihe gisobanuro k’imimerere y’ubukene ya Afurika? Igihugu cyose wajyamo muri Afurika ni yo shusho igaruka. Twaba tugoswe kandi tunazengurutswe? Ntushobora kubisiga, aho wajya hose cyangwa icyo wakora cyose.

    Urugero, iyo hari umuvumo ku muryango, nta mukobwa ushobora gushyingirwa. Yaba ari muremure, mugufi, inzobe cyangwa yirabura, afite uburanga cyangwa ntabwo, igisubizo ni cya kindi. Nta gushyingirwa!

    Ikiremwamuntu gifite umuvumo w’urupfu uzerera hejuru y’imitwe yabo. Waba uri umukire, ukennye, icyamamare, utari uw’ingenzi, Umunyaburayi, Umunyamerika, Umunyafrika, umwirabura cyangwa umuzungu, urupfu ni umwanzi mugomba kuzahura. Ntaho wahungira uwo mwanzi uwo waba uri we wese.

    Ni ngombwa gusobanukirwa umuvumo muri ubu buryo niba wifuza kuwunesha. Bibiliya ni cyo gitabo cyonyine kitubwira uko twahunga igihe tugoswe. Iyo umugi muto ugoswe n’umwami ukomeye n’ingabo ze, urupfu no kurimbuka biba bigaragara ko ntaho wabihungira. Nta buhungiro kandi nta buryo bwo gusohoka muri uwo mugi. Icyo wakora cyose, igisubizo kizaba cyakindi – urupfu!

    Waravumwe? Uragoswe?

    Waba ufite ikibazo mu buzima bwawe gituma wumva ugoswe nta buhungiro? Ikintu cyose ukoze cyaba kiganisha ku kintu kimwe cyo gutsindwa no kwiheba? Wenda byashoboka ko umuvumo nyawo uri gukora. Abakristo benshi bamara umwanya munini cyane bagerageza kumenya niba hari umuvumo ukomoka kuri ba nyirakuru cyangwa ku bakurambere babo. Icyo si cyo k’ingenzi. Kuki uhangayika ushakisha kumenya niba nyogokuru, sogokuruza wawe yarazanye umuvumo mu muryango? Bibiliya itubwira ko hari umuvumo mu isi. Umuvumo ubaho kandi urahari! Ukwizera waba ufite uko kwaba kungana kose, ukwizera kwawe ntabwo kuri hejuru y’ibyanditswe muri Bibiliya. Aho kugira ngo umare umwanya wawe ugerageza kumenya niba hari umuvumo mu muryango wawe, ugomba kumenya ko uhari! Icyo ukwiye gukora ni ugushaka uko wikura mu kibazo ugotewemo. Kimwe n’undi muntu wese ku isi, ufite ibyago byinshi byo kuba ugoswe. Umaze gusobanukira icyo kugotwa ari cyo, ushobora gushaka uko ubisohokamo.

    Amahanga yose yarangose, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbura.

    Yarangose ni koko yarangose, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbura.

    Bangose nk’inzuki, Bazima nk’umuriro w’amahwa, Mu izina ry’Uwiteka ndayarimbuye.

    Zaburi 118:10-12

    Nakubwira ko umuryango wawe ari mubi kimwe n’undi muryango wose wo ku isi. Nzi neza ko umuryango wawe ufite umubare w’abantu babi, abanyabyaha, abarozi n’abakonikoni ungana n’abo mu wundi muryango uwo ari wo wose. Nk’uko uri gutekereza ko umuryango w’umuntu runaka ufite abarozi n’abakonikoni, undi muntu na we ari gutekereza ko umuryango wawe ufite abarozi n’abakonikoni. Rekera aho guta igihe cyawe ushakisha isoko n’inkomoko by’imivumo n’uburozi. Singombwa ko nguha inama ku giti cyawe kugira ngo umenye ko hari umuvumo uri gukorera ahantu runaka.

    Bibiliya yatubwiye neza cyane ko hari umuvumo ukora munsi y’izuba. Waba uri muri Gana (Ghana), Nijeriya (Nigeria), Romaniya (Romania), Amerika (America), Ubwongereza(England), Ubudage (Germany) cyangwa Maleziya (Malaysia), kugira ngo urye uzabanza kubira ibyuya. Uzabona ko ya mibabaro imwe y’urupfu no kubihirwa iri ahantu hose. Kimwe mu bimenyetso bikomenye bizerekana ko twavuye muri iyi si kizaba ari kutaboneka k’umuvumo n’ibyo uhagarariye byose. Mu ijuru, ibi byanditswe byamamaye cyane …NTA MUVUMO UZABAHO UKUNDI… (Ibyahishuwe 22:3) bizasohora mu buryo bwuzuye. Ntugatekereze kure cyane igihe uri gutekereza ku muvumo. Umuvumo uri hose. Uri gukora kandi ugateza kubabara gukomeye no kubihirwa muri buri kintu cyose dukoze ku isi. Salomo, umunyabwenge kurusha abantu bose, yari azi ko hari umuvumo ukomenye uri gukora. Mu by’ukuri, bisaba ubwenge kugira ngo umenye ko umuvumo uri gukora ahantu runaka.

    Solomo yasobanuye umuvumo wo kuri iyi si

    Utekereza ko Salomo yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ati: BYOSE NI UBUSA? Ibyo yakoze byose byarangiye mu buryo bumwe: Ubusa, kubura umumaro, kubihirwa, kurimbuka, kwiheba n’urujijo! Ubuzima bwo ku isi bufite umuvumo wo kwiheba, kubura kubihirwa n’umururumba w’ibintu. Igihano Adamu yahawe kubera kwigomeka kwe cyari gikarishye cyane. Solomo yagerageje guhunga umuvumo akora ibintu byinshi bitandukanye. Ibyo Solomo yakoze byose, byarangiriraga ahantu hamwe n’ubundi – kubihirwa! Yavumbuye we ubwe ko ubuzima bwuzuyemo kubihirwa. Mureke turebe ku bintu bitandukanye Salomo yagerageje.

    Solomo aravuga ati: Mureke tugerageze’ kwishimisha. Mureke’dushake ‘ibintu byiza’ mu buzima. Ariko yabonye ko ibyo, na byo, ntacyo byari bivuze. Maze aravuga ati, Guseka ni ubupfapfa. Ese kwishimisha bimaze iki? Nyuma yo kubitekerezaho cyane, yafashe ikemezo cyo kwinywera vino. Kandi mugihe yashakishaga ubwenge , yageze ku bupfapfa. Muri ubwo buryo, yagerageje kumenya umunezero umwe abantu benshi babona mu buzima bwabo bugufi bwo muri iyi si.

    Solomo kandi yagerageje kubona igisobanuro cy’ubuzima yiyubakira amazu manini no gutera imizabibu myiza. Yakoze ubusitani n’ibyanya binini, abyuzuzamo amoko yose y’ibiti byera imbuto. Yubatse ibigega byo gukusanya amazi yo kuhira imirima ye itoshye. Yaguze abacakara, abagabo n’abagore, n’abandi bavukiye mu nzu ye. Yanatunze amashyo n’imikumbi minini y’amatungo, biruta ibyo uwo ari we wese mu bami bose babaye i Yerusalemu mbere ye yigeze gutunga.

    Solomo yakusanyije ibiteranyo binini by’ifeza n’izahabu, ubutunzi bw’abami n’intara nyinshi. Yahaye akazi abaririmbyi beza cyane, abagabo n’abagore, kandi yari afite abagore n’inshoreke benshi. Yari afite byose umuntu ashobora kwifuza!

    Nuko arakomera cyane kurusha abandi bose babaye i Yerusalemu mbere ye, kandi ubwenge bwe ntibwigeze bumuvaho. Icyo yashakaga cyose, yaragifataga. Nta byishimo na bimwe yiyimye!

    Salomo ndetse yaboneye ibyishimo mu gukora cyane. Ariko arebye buri kintu cyose yari yararuhiye ngo akigereho, byose ntacyo byari bivuze – ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Ahantu hose nta kintu cyari gifite umumaro. Yabisobanuye mu bushishozi maze aravuga ati: ‘Byose ni ubusa’.

    None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y’ijuru? Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n’imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa. Ibyo na byo ni ubusa.

    Umubwiriza 2:22-23

    Mu by’ukuri ni ikintu kiza iyo uvumbuye ko umuvumo uri gukora. Kubera iki? Iyo wamenye umuvumo, ushobora gusenga kugira ngo ubwenge buwuzenguruke maze bukurehoingaruka zawo. Muri iki gitabo uzamenya ibijyanye n’imivumo myinshi n’ukuntu ibaho koko. Uzavumbura kandi uko ubwenge bw’Imana bushobora gutuma urokoka kandi ukanesha imivumo muri ubu buzima.

    IGICE CYA 3

    Imivumo rusange

    NTA MUVUMO UZABAHO UKUNDI, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.

    Ibyahishuwe 22:3

    Hariho ibyiciro bitatu by’imivumo biboneka neza mu Byanditswe.

    1. Imivumo rusange

    2. Imivumo ivugwa muri Bibiliya

    3. Imivumo yazanywe n’imigenzo

    Imivumo rusange ni imivumo yaje ku isi kuva mu itangiriro kandi yakomeje mu buryo buhoraho kugira ingaruka ku isi yose.

    Imivumo ivugwa muri Bibiliya ni ibintu rusange twese tuzi ko Bibiliya yabyise imivumo. Igikorwa cyose kirenga imirongo runaka gikurura iyo mivumo ivugwa muri Bibiliya. Hose muri Bibiliya, usangamo ingero z’aho iyo mivumo ivugwa muri Bibiliya yagaragaye.

    Imivumo yazanywe n’imigenzo ni imivumo yavuzwe n’abantu bayivuga ku bandi bantu bitewe n’icyaha uwo muntu aba yarakoze. Umuvumo udafite impamvu ntabwo ariko imivumo nk’iyo igira imbaraga iyo ifite impamvu!

    Nk’uko igishwi kijarajara, N’intashya uko iguruka, Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho.

    Imigani 26:2

    Muri iki gice n’ibindi bibiri bikurikiraho nyuma, turaza kureba ku mivumo rusange, imivumo ivugwa muri Bibiliya n’imivumo mike yazanywe imigenzo.

    Imivumo rusange

    1. Umuvumo ku bagabo.

    Na Adamu iramubwira iti "Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira;

    buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

    Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira."

    Itangiriro 3:17-19

    2. Umuvumo ku bagore.

    Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti: Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.

    Itangiriro 3:16

    3. Umuvumo watanzwe na Nowa.

    Aravuga ati Kanāni avumwe, Azabe umugaragu w’abagaragu kuri bene se.

    Itangiriro 9:25

    4. Umuvumo kuri Isirayeli

    Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.

    Gutegeka kwa Kabiri 28:15

    5. Umuvumo ku banga Isirayeli.

    Abayahudi ni ubwoko bwahawe umugisha. Kubanga no kubarwanya bitera akaga. Mu gihe k’intambara ya Kabiri y’Isi, Adorofe Hitileri (Adolf Hitler) n’agatsiko ke k’abicanyi bishe Abayahudi miliyoni esheshatu ariko ku iherezo, Abadage bagera kuri miliyoni zirindwi n’igice na bo barishwe. Igihugu cy’Ubudage cyarasenywe mu mpera za 1945 ariko igihugu cya Isirayeli cyavutse nyuma ya 1945. Abantu bagendera mu buzima bwo kwanga Abayahudi baba bagendera mu muvumo. Nta mpamvu yo kugira ngo winjire mu muvumo wagenewe abantu bose banga kandi bakavuma ubwoko bw’Imana.

    Fata ikemezo cyo kubakunda maze winjire mu mugisha w’Uwiteka. Uyu mugisha ni wo amatorero n’amashyirahamwe menshi aba ashaka kwinjiramo iyo bashyigikira Isirayeli no kugira ibintu bakora bafasha Isirayeli.

    Itorero ry’Imana rigomba gusobanukirwa umugisha wagenewe abakunda Isirayeli.

    Amoko agukorere, Amahanga akwikubite imbere, Utware bene so, Bene nyoko bakwikubite imbere. Uzakuvuma wese avumwe, Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.

    Itangiriro 27:29

    Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha."

    Itangiriro 12:3

    IGICE CYA 4

    Imivumo ikomeye kurusha iyindi ivugwa muri Bibiliya.

    MOSE YIHANANGIRIZA ABANTU kuri uwo munsi ati ABA AZABE ARI BO BAHAGARIKWA KU MUSOZI WA GERIZIMU NO KWIFURIZA ABANTU UMUGISHA, nimumara kwambuka Yorodani: ab’imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini. KANDI ABA AZABE ARI BO BAHAGARIKWA KU MUSOZI WA EBALI NO KUVUGA UMUVUMO: ab’imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.

    Gutegeka kwa Kabiri 27:11-13

    Mose niwe wabaye umwanditsi w’imivumo myinshi ikomeye ivugwa muri Bibiliya. Yavuze iyi mivumo kubw’ubwoko bw’Imana ubwo yashingaga Isirayeli nk’igihugu.

    Imivumo ikomeye ivugwa muri Bibiliya yakozwe nk’urutonde rw’ibintu ukwiriye kwirinda. Ugomba kubaho ubuzima bwawe ku buryo wirinda kuzigera ushyira ikirenge cyawe muri kimwe muri ibi bintu. Niba utubashye iyi mivumo yanditswe, izatwikira ubuzima bwawe kandi igire ingaruka kuri buri kintu uzakora. Gusura urwibutso rwa Yad Vashem muri Isirayeli bizagufasha guha icyubahiro gikwiye imivumo yavuzwe na Mose.

    Nutagirira icyubahiro gikwiye iyo mivumo, uzakora ibintu bizakurura iyo mivumo mu buzima bwawe. Njya mbona abantu benshi mu isi batagirira imivumo icyubahiro gikwiye. Birashimishije kuko nizera ko ubuzima bugenwa n’imigisha ndetse n’imivumo yamaze kuvugirwa mu kirere.

    1. UMUVUMO KU BARAMYA IBIGIRWAMANA.

    Abantu bakunda amafaranga kandi bakayaramya nk’ikigirwamana baravumwe, ( nubwo baba ari abashumba) Nta kigirwamana na kimwe gikwiriye kuramywa. Iteka uzabona umuvumo ku bantu bakurikira amafaranga kandi bakayakorera aho gukorera Imana. Abashumba bakorera amafaranga aho gukorera Imana bikururira umuvumo kuri bo ndetse no ku murimo wabo.

    Abantu bareka umurimo wabo kubwo gushaka iterambere bikururira gusa umuvumo ku baramya ibigirwamana. Bagishyira ahantu h’ibanga mu mitima yabo maze bakagikurikira mu ibanga aho gukurikira Imana. Ibi bizana gusa kwiheba, kubihirwa n’umwaku.

    Enjoying the preview?
    Page 1 of 1