Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa
Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa
Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa
Ebook134 pages1 hour

Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa

Rating: 0 out of 5 stars

()

Read preview

About this ebook

Nta numwe muri twe uteganya kujya mu ijuru atubahirije ibyo Imana idusaba gukora hano ku isi. Nta numwe! Dushaka kurangiza umurimo imana yaduhaye. Iki gitabo kiravuga uburyo ushoboa gukora ibyo Imana yaguhamagariye(mu murimo w'Imana). Iki gitabo kiravuga uburyo dushobora kugandukira umurimo mutagatifu mubuzima bwacu kugirango tutazisanga haribyo tutakoze kuri uwo munsi. Ndakwifuriza kurangiza umurimo wawe ushinzwe kandi Imana izaguhamagare ikubwira,"wakoze

LanguageKinyarwanda
Release dateJan 16, 2020
ISBN9781643297989
Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa
Author

Dag Heward-Mills

Bishop Dag Heward-Mills is a medical doctor by profession and the founder of the United Denominations Originating from the Lighthouse Group of Churches (UD-OLGC). The UD-OLGC comprises over three thousand churches pastored by seasoned ministers, groomed and trained in-house. Bishop Dag Heward-Mills oversees this charismatic group of denominations, which operates in over 90 different countries in Africa, Asia, Europe, the Caribbean, Australia, and North and South America. With a ministry spanning over thirty years, Dag Heward-Mills has authored several books with bestsellers including ‘The Art of Leadership’, ‘Loyalty and Disloyalty’, and ‘The Mega Church’. He is considered to be the largest publishing author in Africa, having had his books translated into over 52 languages with more than 40 million copies in print.

Reviews for Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa

Rating: 0 out of 5 stars
0 ratings

0 ratings0 reviews

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

    Book preview

    Uko wakora neza umurimo wawe w’ivugabutumwa - Dag Heward-Mills

    Igice Cya 1

    Ibintu byera bituma usohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa

    Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’ububwirizabutumwa bwiza, USOHOZE umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.

    2 Timoteyo 4:5

    Gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa ni ikintu gihsoboka. Ivugabutumwa rya Yesu Kristo ni wo murimo mwiza cyane umuntu yakora. Icyubahiro cya mbere umuntu yahawe ni ugukora umurimo w’Imana. Gukorera Imana rero tubyita Ivugabutumwa. Ni ibyagaciro gakomeye cyane kandi ni ingenzi gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa. Ni ibyagaciro gakomeye cyane kandi ni ingenzi kuzuza inshingano Uwiteka yaguhaye kuri iyi si. Ntuzapfe udasohoje umurimo w’ivugabutumwa.

    Ntuzagera mu ijuru nuzaba Utarasohoje neza umurimo wawe w’ivugabutumwa.

    Ngira ngo uzi neza uko bigenda iyo ugiye gukora ikizamini utiteguye! Uzi neza na none uko bigenda igihe umukoresha wawe cyangwa ugukuriye asanze utiteguye gukora akazi ushinzwe.

    Kandi muzabwire Arukipo muti Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.

    Abakolosayi 4:17

    Abantu benshi bavuga ko batazi icyo bahamagariwe icyo ari cyo! Uzabareke buzuze inshingano zabo bonyine ubwabo! Baba bazi se uko basohoza neza umurimo wabo w’ivugabutumwa? Iki gitabo rero kiravuga ku byerekeye gusohoza neza umurimo w’ivugabutumwa. Niba uri gusoma iki gitabo, bishatse kuvuga ko ufite ukora umurimo w’ivugabutumwa. Zirikana neza inama Pawulo yagiriye Arukipo amubwira ngo age asohoza neza umurimo yahawe wo kugabura ibyimana. Mu yandi magambo, bishatse kuvuga ngo uge usohoza kandi uranginze neza inshingano zawe zo kubwiriza ubutumwa bwiza.

    Usanga abantu benshi bavugango ngo: "Nta mpano nk’iyawe mfite kandi nta murimo runaka nkora ujyanye niby’umwuka. Ukuri ni uko abenshi muri twe nta mpano yihariye tuba dufite mu gukora umurimo w’Imana. Mu byukuri, Imana yaremye bantu benshi ku buryo butandukanye ariko ntibabibona. Abantu benshi bagaragarijwe urukundo ariko ntibabibona.

    Niba wumva ko uzabona abamarayika mbere yuko ukora icyo Imana yaguhamagariye, uraba utari gukora ugushaka kwayo bibabo.

    Gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa, ugomba kumva neza uko Imana iguhamagara ndetse ikakohereza aho uzatanga umusaruro. Kugira ngo usohoze neza umurimo wawe w’ivugabutumwa, ugomba kumvira no gukurikiza ibintu bituruka ku Mana.

    Ibintu bituruka ku Mana

    Abantu benshi ntibumva neza icyo ibintu byera byanditswe bisobanura. Wabyumva cyanywa utabyumva, kutabyubahiriza mu buzima bwawe byerekana ko utazashobora gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa. Abantu benshi rero usanga batabasha gusohoza neza umurimo wabo w’ivugabutumwa kubwo kutubahiriza ibi bintu byera kandi bituruka ku Mana. Ibyobintu byera kandi bituruka ku Mana ni ibihe? Ibintu bituruka ku Mana ugomba kubahiriza mu buzima bwawe ni ibi bikurikira:

    1. Koherezwa kwera. (Yohana 6:44)

    2. Ukwifuza kwera. (1Timoteyo 3:1)

    3. Ukwemera kwera. (Yohana 16:7-8)

    4. Gukunda Imana. (Gutegekwa kwa kabiri 6:5)

    5. Imbabazi z’Imana. (2 Abakorinto 4:1)

    6. Gutandukana kwera. (Gutegekwa kwa kabiri 10:8)

    7. Ubushake bw’Imana. (Abefeso 1:9)

    8. Guhamagarwa kwera. (Abaroma 1:1)

    9. Ubutumwa bwiza. (Yona 1:1-3)

    10. Intego zera. (Imigani 16:4)

    11. Kwerekwa ibivuye mu ijuru. (Ibyakozwe n’intumwa 26:19)

    12. Impano y’Umwuka. (Abaroma 1:11)

    13. Ubuntu bw’Imana. (2 Timoteyo 1:8-9)

    14. Urwego runaka ku murimo w’Imana (Abaroma 12:4)

    Gutegereza ko hari ijwi uzumva rikuvugisha kugira ngo ukore neza umurimo wawe w’ivugabutumwa ntacyo bimaze. Ntacyo bimaze gutegereza ko Yesu akwiyereka kugirango umenye cyangwa ukore icyo ugomba gukora. Hari ibintu byinshi bituruka ku Mana kandi byera bizagufasha kugera ku ivugabutumwa ryawe ndetse ukabasha gusohoza neza uwo murimo.

    Ubushake butangaje bw’Imana, intego Imana igufiteho ndetse n’imbabazi Imana yakugiriye ni ibintu bikomeye cyane byagufasha kwinjira neza mu murimo w’Ivugabutumwa.

    Nutubahiriza cyangwa ngo uhe agaciro izo mbabazi z’Imana ndetse n’urwo rukundo rwayo, ntuzigera na rimwe ukora ivugabutumwa. Pawulo avuga ko urukundo rw’Imana ari rwo rumuhata cyangwa rumuhihibikanya. Gutandukana n’umuryango wawe, igihugu cyawe ndetse n’inshuti zawe ni igikorwa k’ingenzi kandi cy’Umwuka wakoze mu buzima bwawe. Kwemera rero kubahiriza cyangwa gukora ibikorwa nk’ibyo by’Umwuka, bizagufasha gusohoza neza ivugabutumwa ryawe.

    Igice Cya 2

    Kurikira abo woherejweho

    Nta wubasha kuza aho ndi, keretse AREHEJWE NA DATA wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.

    Yohana 6:44

    Kurikira abantu woherejweho, uzabashaka gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa. Ntibisanzwe guhabwa umuntu ho inshingano. Uzubahe Imana muri wowe kandi uzubahe abo Imana yakoherejeho. Nukurikira abantu Imana yakoherejeho cyangwa yaguhaye, uzabasha gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa.

    1. Iyo woherejwe ku Mana, ugira ubuzima buhebuje

    Koherezwa ku Mana ni iby’agahebuzo. Data ni we uri kukohereza. Usanga abantu benshi badakunda Imana! Abantu benshi na none ntibaba bashaka gusenga cyangwa kwiyiriza ubusa. Usanga na none abantu benshi badakunda Bibiliya! Abantu benshi ntibakunda itorero. Koherezwa ku kintu ni ukukiyegurira Imana rero yakigushize mu mutima kugirago uyiyegurire kandi wiyegurire n’itorero.

    Ushobora kwisanga waroherejwe ku itorero, ku byo abakristo bafite ndetse no ku Mana. Biba bigoye kumva ko ugomba kujya mu rusengero aho kujya mu kabyiniro.

    Ni byiza kandi ni ingenzi kumenya icyo woherejweho. Twese tuba dufite ibyo twoherezwaho bitandukanye. Iyo umenye neza icyo woherejweho, utangira noneho kumenya umuhamagaro wawe ndetse ugatangira gusohoza neza umurimo wawe w’ivugabutumwa.

    2. Iyo woherejwe ku muntu, uba na none mu buzima bwiza ku buryo bw’Umwuka.

    Ese koherezwa ku muntu runaka no gushaka ikintu bitandukaniye he? Iyo woherejwe ku muntu wisanga uri gukururwa na we. Ugasanga ushimishijwe n’ibyo avuga cyangwa akora. Iyo ushaka ikintu rero, usanga hari akantu muri wowe ko kurarikira icyo kintu ukumva ugishaka. Gushaka rero usanga bigira imbaraga zikomeye kurusha kohereza.

    3. Birashoboka ko bitoroshye kumenya igihe woherejwe.

    Kumenya icyo wohererejweho bishobora kuba ari byo bintu bigoye cyane mu bintu byose by’Umwuka bibaho. Impamvu ni uko igihe uri koherezwa ku Mana, utabasha kumenya ibiri kukubaho. Ugira utya ukajya wisanga wageze mu rusengero, mu bikorwa bivuga Imana, mu nama ndetse no mu bavandimwe.

    4. Uzoherezwa ku bantu Data yahisemo.

    Nta wubasha kuza aho ndi, keretse AREHEJWE NA DATA wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.

    Yohana 6:44

    Ushobora koherezwa ku mukozi w’Imana! Imana rero izakohereza ku bantu Yo ubwayo ishaka ko ugira icyo ubigiraho. Abakozi b’Imana benshi bagira ababakunda ndetse bakagira n’ababanga. Ushobora gusanga abo bakozi b’Imana nawe ubwawe wemera kandi bagufasha, bafite abandi bantu nabo babangamira.

    Ushobora kuba ufashwa n’umukozi w’Imana runaka, nyamara ugasanga hari undi muntu utamucira akari rutega. Nta we ubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data. Igihe cyose ni Data ukohereza mu buryo utabasha gutahura, agakohereza kuri We ubwe akoresheje abakozi Be. Yesu ubwe yarabyivugiye ngo nta muntu numwe ushobora gukururwa no kumusanga keretse Imana Data wa twese imuhinduye umutima ikamwohereza. Abantu bose ntabwo bakundaga Yesu. Abayuda benshi bamusabiye kubambwa ku musaraba. Ntabwo buri wese yatekerezaga ko Yesu yari umuntu ukomeye cyane. Ibyo rero Yesu yarabidusobanuriye muri ubu buryo, aho avuga ngo: Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye. Yesu yahaga agaciro buri muntu wese wabaga yohererejwe kuko yarazi neza ko ari ibintu bihambaye kandi by’agaciro gakomeye ku muntu wese Imana Data yamwohereje.

    5. Uzoherezwa ku bantu batandukanye kandi mu gihe gitandukanye.

    Bukeye bw’aho, Yohana yongera guhagararana n’abigishwa be babiri Yitegereza Yesu agenda aravuga ati Nguyu Umwana w’intama w’Imana.

    Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.

    Yohana 1:35-37

    Mu gukora umurimo w’ivugabutumwa wawe, Imana izaguha mu buryo nawe ubwawe udasobanukiwe kumva wifitemo ishyaka ryo gukorana n’abantu b’ingezi, kugirango ubashe gusohoza neza umurimo wawe. Ni ingenzi rero kumenya imbaraga z’Umwuka Wera. Uge wemerako Mwuka Wera akohereza ku bantu runaka.

    Dore n’abigishwa ba Yohana bohererejwe kwa Yesu bakimara kumva uwo Yesu uwo ari we. Bemeye bareka

    Enjoying the preview?
    Page 1 of 1