Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!
Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!
Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!
Ebook174 pages1 hour

Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!

Rating: 0 out of 5 stars

()

Read preview

About this ebook

Muri iki gitabo, umwanditsi arereka umwizera inzira yo kwakira iterambere mu by’umwuka, mu by’umubiri, mu bukungu no mu bifatika!

LanguageKinyarwanda
Release dateJan 21, 2020
ISBN9781643298009
Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!
Author

Dag Heward-Mills

Bishop Dag Heward-Mills is a medical doctor by profession and the founder of the United Denominations Originating from the Lighthouse Group of Churches (UD-OLGC). The UD-OLGC comprises over three thousand churches pastored by seasoned ministers, groomed and trained in-house. Bishop Dag Heward-Mills oversees this charismatic group of denominations, which operates in over 90 different countries in Africa, Asia, Europe, the Caribbean, Australia, and North and South America. With a ministry spanning over thirty years, Dag Heward-Mills has authored several books with bestsellers including ‘The Art of Leadership’, ‘Loyalty and Disloyalty’, and ‘The Mega Church’. He is considered to be the largest publishing author in Africa, having had his books translated into over 52 languages with more than 40 million copies in print.

Reviews for Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!!

Rating: 0 out of 5 stars
0 ratings

0 ratings0 reviews

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

    Book preview

    Kivuge! Gisabe!! Cyakire!!! - Dag Heward-Mills

    AGACE KA I:

    Gusobanukirwa icyo Kivuge! Gisabe! Cyakire! bisobanuye

    Igice cya 1

    Urufunguzo rw’ingenzi ku kugira iterambere

    Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera...

    Abaheburayo 10:38

    Kivuge, Gisabe na Cyakire bisobanuye iki?

    Kivuge, gisabe na cyakire", muri make ni imvugo isobanura gukoresha kwizera kwawe. Buri mukristo agomba kugira ukwizera kandi akanagukoresha! Ukwizera ni impamvu yo gutabarwa n’ibitangaza mu buzima bwacu. Ukwizera ni impamvu ituma amasengesho asubizwa. Mu mvugo rusange, abantu bafite ukwizera barumbukirwa kurusha abatakugira. Nabonye itandukaniro hagati y’abakristo bagenda ku bwo kwizera n’abatagenda ku bwako.

    Abizera na bo bahura n’ibicantege, uburwayi n’izindi nenge. Icyakora, mu mvugo irushijeho kwaguka, njya mbona ikerekezo k’imigisha, uburumbuke no kurama muri bamwe bizera ku bwabo.

    Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.

    Abaheburayo 10:38

    Imana iravuga ko nusubira inyuma uva ku kwizera, ntizakwishimira. Hari abatekereza ko ukwizera atari ngombwa. Bagashaka kujya kure y’ubutumwa bujyanye no kwizera ndetse n’abizera. Bumva ko ahubwo hakabayeho kwibanda ku kwihangana, ubugwaneza, ukwera n’ibindi. Nemera ko ibi ari ingenzi, kandi byose bigira imimaro idasanzwe mu buzima bwa gikristo. Ibi ariko, ntibisobanuye ko twagakwiye gusuzugura agaciro k’ukwizera mu buzima bwa gikristo. Kuba umutima ari ingenzi mu mubiri ntibisobanuye ko impyiko na zo atari ingenzi. Byose ni ngombwa, kandi byose bifite imimaro idasanzwe.

    Ukwizera ni umuco udasanzwe cyane ugira umumaro w’ingenzi mu buzima bwa buri mukristo. Bibiliya ivuga ko bigoye gushimisha Imana igihe nta kwizera.

    Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

    Abaheburayo 11:6

    Birashamaje kuvuga ko Ijambo ry’Imana ritavuga ko nta rukundo, gushimisha Imana bidashoboka. Bibiliya ntivuga ko nta mahoro, bidashoboka gushimisha Imana.

    Bibiliya isobanura neza uku kuri: HATARIHO UKWIZERA GUSHIMISHA IMANA NTIBISHOBOKA!

    Kwizera Imana kwa Aburahamu byafashwe nk’igikorwa cy’ubukiranutsi. Aburahamu yizeraga ko Imana ishobora byose yari ifite ubushobozi bwo kumuha umwana mu gihe yari ageze mu zabukuru. Aburahamu yari afite ibicumuro bye. Yarabeshye ku bijyanye n’umugore we kandi ubugira kabiri amuha abami bari abakiranirwa ngo bamwishimishirizeho.

    N’ubwo Aburahamu yagize uku kubeshya n’imyifatire y’ubugwari, Imana yashimishwaga cyane na we kubera ko yizeraga amategeko yayo.

    Ahari hakurikijwe ibyo ugenderaho, Aburahamu ntiyari kuba abikwiye. Ahari ku bwawe, Aburahamu ntiyari umuntu ukomeye. Nyamara yari umugabo ukomeye imbere y’Imana. Gukomera kwe kwari umusaruro w’ukwizera kwe.

    Amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. Ni cyo cyatumye BIMUHWANIRIZWA NO GUKIRANUKA.

    Abaroma 4:21, 22

    Nshuti Mukristo, Imana irishima, ikanezerwa kandi ikanyurwa iyo uyizera. Iyo wizeye ko Imana izagukiza, utera Imana kwishima! Iyo wizeye ko Imana izaguha uburumbuke, utuma Imana inezerwa. Iyo wizeye ko gutabarwa kwawe kuri mu nzira, Imana irushaho gushimishwa nawe. Iyo wizeye ko uzarama, bitera Imana kongera igihe cyawe cyo kubaho. Iyo wizeye ko Imana izaguha inyongera n’uburumbuke, bituma inezerwa cyane maze bikayikora ku mutima. Uyitera gusuka amata y’imigisha mu buzima bwawe.

    Ndakubona ugendera mu migisha ikomeye ya Yehova! Ndakubona uryohewe n’ubuzima bw’uburumbuke mu Mana! Ndakubona ubohotse burwayi! Ndabona imbaraga z’imivumo ziva mu buzima bwawe! Ndabona Imana ikunezerewe kuko uyizera!

    Kuva uyu munsi, ntukigere ushidikanya ku gice k’ijambo ry’Imana na kimwe. Emera ko uri umutsinzi iriho ivuga. Jyana n’ubutumwa bw’uburumbuke, gukira indwara n’uburumbuke. Buri gihe jya wibuka ko Imana yishima iyo uyizera.

    Imana si Imana y’ubukene. Kuva namenya Uwiteka sinigeze ngira igabanuka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Sinjya nsoma muri Bibiliya ibijyanye n’igabanuka, gutsindwa, amakuba n’inzitizi. Ndeba gusa ibijyanye n’uburumbuke, kuzamuka mu ntera no gukizwa abanzi bange. Mbona Imana inshyira hejuru buri munsi! Imana ntiyakuzanye kuri Kristo kugira ngo ikumanure mu ntera cyangwa ngo igukoze isoni. Yakuzanye kuri Kristo ngo igushyire kandi igushyigikire mu buzima bw’uburumbuke. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi (Yohana 10:10).

    Yesu yahaye umugisha abizera

    Mu murimo w’Imana Yesu yakoraga, abantu benshi babonye abantu benshi babonye ubufasha bwihariye. Bari ba nde? Kandi kuki bakorewe ibyo bitangaza?

    Wakwibuka ibyo Yesu yavuze ku mugore wari ufite ikibazo cy’amaraso. Uyu yari umugore wazahaye mu myaka cumi n’ibiri nta buryo bwo gukira na bumwe abona. Yaje aho Yesu yari maze akorerwa igitangaza gikomeye. Ibanga ryo gutabarwa ryari irihe? Yesu yatanze igisubizo muri Mariko 5:34

    ...Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije...

    Mariko 5:34

    Barutolomayo wari ufite ubumuga bwo kutabona mu buryo bw’igitangaza yongeye kureba. Yari umuntu wariho asakuza bibangamiye umurimo Yesu yariho akora. Ariko Yesu yaramubonye maze aramukiza. Ibanga rye ryari irihe? Ibanga rye ryari ukwizera Imana. Yakijijwe indwara ayivuga mu izina, abisaba kandi abyakira! Reba ibyo Yesu yabwiye Barutolomayo:

    ...KWIZERA KWAWE kuragukijije.

    Mariko 10:52

    Umugore w’umunyabyaha wasutse umukondo w’amavuta ku birenge bya Yesu na we yakiriye igitangaza cyo kubabarirwa. Kuki Yesu yamubabariye? Yesu yabwiye uwo mugore ati,

    ...KWIZERA KWAWE kuragukijije, genda amahoro.

    Luka 7:50

    Ababembe icumi barakijijwe nyamara umwe ni we wagarutse gushimira. Uwagarutse ni we wakijijwe. Kuki uyu mubembe yahawe umugisha w’ikirenga? Yesu yamubwiye ya magambo n’ubundi.

    ...Byuka wigendere, KWIZERA KWAWE kuragukijije.

    Luka 17:19

    Abari bafite ubumuga bwo kutabona babiri basanze Yesu maze basaba impuhwe z’Imana. Yesu yabakozeho maze arabakiza. Ni iki cyatumaga ibintu byiza nk’ibyo biba ku bantu bamwe? Ni iki yabwiye abo bagabo babiri?

    ...Bibabere nk’UKO MWIZEYE.

    Matayo 9:29

    Wigeze ubona aho Yesu yavuze ngo: Urukundo rwawe ruragukijije?

    Yesu ntiyigeze avuga ngo: Kwera kwawe kuragukijije.

    Ntiyigeze avuga ati: "Bibabere nk’uko mwihangaye.

    Kuki Yesu atavuze ngo: Imico yanyu myiza irabakijije?

    Nyabuneka ntunyumve nabi! Simvuga ko iyo mico atari ingenzi! Ndavuga ko icyashishikazaga Yesu ari ukwizera kw’abantu. Ndakwereka ko Yesu yagaragaje kenshi cyane ko kwizera kwabo ari ko kwabazaniye gutera indi ntambwe. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko hatariho ukwizera, gushimisha Imana bidashoboka.

    Wigeze utekereza ba bagabo banyuze mu gisenge k’inzu y’umuntu kugira ngo bageze kuri Yesu inshuti yabo yari ifite ingingo zahagaritse gukora? Ahari bari abajura kabuhariwe, bari bamenyereye gupfumura inzu z’abantu. Ahari bari abagabo bari bamenyereye kurenga abantu ku murongo babaga batonze no gushuka abandi babaga bari mu mwanya bakwiye. Ariko Bibiliya itubwira ko Yesu yabonye kwizera kwabo maze ako kanya agasubiza ibyifuzo byabo.

    ABONYE KWIZERA KWABO aravuga ati: Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.

    Luka 5:20

    Yesu ntiyabonye ikosa ryabo ryo kurenga abandi ku murongo bari batonze cyangwa se gukura amategura ku gisenge cy’umuntu. Yabonye kwizera kwabo! Yesu areba ukwizera kwawe! Imana ireba ukwizera kwawe! Igihe kirageze ngo uhaguruke wizere ibyanditswe mu ijambo ry’Imana. Bizakubera nk’uko wizeye!

    Igice cya 2

    Kuzamura urwego rw’ukwizera nyakuri

    Ubwo nari nkiri umukristo muto, igitekerezo cyo kugira ukwizera nakibonaga nk’ikidashoboka. Mu by’ukuri, bisa n’aho bitashoboka gutegeka umusozi ngo uge mu nyanja. Ni nde wakabashije kwiyumvisha ikintu nk’iki? Yewe na Yesu ntiyigeze yimurira ahandi imisozi yari ikikije Yerusalemu.

    Ukwizera buri gihe kwasaga n’ikintu abantu bajyagamo babishaka. Kwasaga n’aho ari ikintu abantu bagendera ku kuri kw’ibifatika bajyagamo. Abizera rimwe na rimwe bagaragara nk’abakristo b’abanebwe batagira ubushake bwo gukora, ahubwo bakifuza ko ibintu byiza bibaho mu buryo nk’ubw’ubufindo. Ariko ukwizera si ibyo!

    Kwizera ni iki?

    Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

    Abaheburayo 11:1

    Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba. Kubera ibyo wanyuzemo, kwizera gushobora gusa n’ugushingira cyane cyangwa gake ku bihamya. Niba warakuriye mu bantu

    Enjoying the preview?
    Page 1 of 1