Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi
Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi
Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi
Ebook291 pages2 hours

Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi

Rating: 0 out of 5 stars

()

Read preview

About this ebook

Niba uri umwungeri w'intama z'Imana uzafashwa kugira ngo ugere kuri uwo murimo, izi mpapuro zirimo inzira nyinshi zagufasha kugira ngo ugere kuri iri terambere, gusangira amahame ndetse ndetse nubumenyi bwagufasha kubigeraho, muri iki gikorwa, niba wifuza kuba umwungeri w'abantu b'Imana iki gitabo nicyo ukeneye kugira ngo ugere ku ntego yawe

LanguageKinyarwanda
Release dateJan 21, 2020
ISBN9781643292489
Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi
Author

Dag Heward-Mills

Bishop Dag Heward-Mills is a medical doctor by profession and the founder of the United Denominations Originating from the Lighthouse Group of Churches (UD-OLGC). The UD-OLGC comprises over three thousand churches pastored by seasoned ministers, groomed and trained in-house. Bishop Dag Heward-Mills oversees this charismatic group of denominations, which operates in over 90 different countries in Africa, Asia, Europe, the Caribbean, Australia, and North and South America. With a ministry spanning over thirty years, Dag Heward-Mills has authored several books with bestsellers including ‘The Art of Leadership’, ‘Loyalty and Disloyalty’, and ‘The Mega Church’. He is considered to be the largest publishing author in Africa, having had his books translated into over 52 languages with more than 40 million copies in print.

Reviews for Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi

Rating: 0 out of 5 stars
0 ratings

0 ratings0 reviews

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

    Book preview

    Ubumenyi Bwo Kuyobobora Umukumbi - Dag Heward-Mills

    ICYICIRO CYA 1: INTAMA

    IGICE 1

    Igituma Intama Igwa

    Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b’icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

    Zaburi 95:6-7

    Mu ijambo ry’Imana, Abantu bayo bitwa Intama. Yesu yatwise intama zitagira umwungeri’’ ni ngombwa gusobanukirwa ndetse no kumenya imyitwarire y’intama kugira ngo ubashe kuziyobor. ugomba kwibona nk’intama mu bijyanye n’isano hagati yawe n’Imana ndetse na Pasitori, ugomba kandi gufata abo musengana nk’intama mu rwego kubasobanukirwa neza. muri zaburi ya makumyabiri na gatau tubona ukuntu Dawidi yasobanuye ubuzima bw’intama agendeye ku burambe bwe nk’umwungeri. iyi nyito ubuzima bwa gitama" bwakomotse ku nararibonye y’umunya Isiraheli w’umwungeri wifataga nk’aho ari intama y’Imana ubwayo bwite.

    Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.

    Zaburi 23:1-6 (Bibiliya yera)

    Natunguwe no kuvumbura isano rya hafi ku ntama nkuko bavuzwe n’umwungeri wa kera, W. Phillip Keller, wakoze imyaka umunani nk’umutunzi w’intama wari utuye mu bwongereza bw’abanyakolombiya. afite ubumenyi ngiro bwo kworora intama bugezweho kandi nawe yahamanyije n’ibyahanuwe muri zaburi ya 23.

    Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, ndyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.

    Zaburi 23:1-2

    Intama iryame hasi mu bihe na bimwe. ugomba gutuma intama zo mu rusengero rwawe ziharyama kandi zikahaguma ugomba kuziha ubuzima gatozi kandi ukarinda abantu bo mu muryango wawe. ashingiye ku burambe bwe mu bworozi bw’Intama Phillip Keller aradusangiza bimwe mu bintu bishobora gutuma intama iryame, buri ngingo imwe muri izi enye zisobanura uburyo hari abantu bamwe badashobora kuba mu rusengero. amakimbirane hagati y’abo ndetse n’abandi banyamuryango. umwuka w’ubwoba, ibitero by’abadayimoni, ndetse no kubura ibiryo byiza ku mbehe biri mu bituma intama zimwe zidashobora gutuza mu rusengero. Phillip Keller yakomeje agira ati:

    1. Intama izaryama ituze mu rusengero mu gihe cyose nta mwuka w’ubwoba: bitewe nukuntu zigira amasoni intama kugira ngo iryame hasi nuko igomba kuba nta mwuka w’ubwoba na buke ifite.Intama zigira amasoni kandi zigakangwa n’ubusa, yewe n’urukwavu rwihishe inyuma y’igihuru rwakanga ishyo ry’inkwavu. iyo imwe muri izo ntama yikanze ikiruka izindi zose zihita ziyikurikira nta gutindiganya ubwoba buhita buzisaga. ntizibanza no kureba ikizikanze.

    2. Intama izaryama hasi mu gihe nta kibazo na kimwe Ifitenya na zene wabo: bitewe n’imyitwarire yazo mu mukumbi intama ntishobora kuryama niyohari udukimbirane duto hagati mu mukumbi waz.

    3. Intama ntishobora kuryama hasi yewe niyo haba hari isazi cyangwa se utundi dusimba duto twayibujije amahoro: intama iyo zatewe n’amasazi cyangwa utundi dukoko duto ntizishobora na gato gutuza.

    4. intama izaryama hasi igihe cyose Izaba nta kibazo na gito Ifite k’inzara: Intama ntishobora kuryama mu gihe cyose yaba ifite Ikibazo cyo gusonza, kugira ngo iruhuke Igomba mu mahoro nuko nta kintu icyo ari cyo cyose kigomba kuyibangamira.

    IGICE 2

    Kubera Iki Intama Zikenera Amazi

    Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, ndyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma

    Zaburi 23:1-2

    Umwungeri Wacu Ugezweho Ari We, ari we phillip keller, aratuganirira uburambe bwe ndetse adusobanurire ukuntu intama zikenera amazi menshi kugira ngo zibashe kubaho mu buzima bwiza. yavumbuye iyo intama zitabonye amazi y’ubugingo atuma zikomeza kubaho, ziyashira mu zindi nzira zitari nziza. ibi bitwigisha ko buri mushumba agomba gushakira amazi y’ubugingo Intama ze.pasitori agomba kuba umunyamwuka kando akagira Ibikorwa by’imbaraga akomora ku mwuka wera. kubura kw’ibikorwa byasizwe n’umwuka wera nibyo bituma usanga abanyamuryango mu nsengero bashikira ibisubizo ahantu hatari ho ndetse kenshi na kenshi mu bupfumu.

    Umwungeri wacu Phillip Kellera akomeza avuga ati:

    Nkuko umubiri wacu ukenera amazi kungira ngo ubeho ni nako roho zacu zifite ubushobozi kandi zikenera amazi y’umwuka wera uturuka ku Mana Ihoraho. iyo intama zishwe n’inyota zibura amahoro zitangira kuzerera zishaka amazi. Iyo zitayobowe ku maze maze birangira zinyweye ayanduye ari mu binogo, aho zandurira utu mikorobi futera indwara, dutandukanye. Harimo nematode, liver flukas, hamwe n’utudumdu dukoko dutandukanye.

    Binyibutse umunsi umwe ubwo nabonye intama nyinshi ubwo zamanurwaga ku musozi mwiza amazi yamanukaga kuri uwo musozi yari meza cyane kuko amenshi yamanukaga ku biti byari bwuriho, ariko kubera umukumbi wari umanutse hari Izo wasngaga zagiye kunywa ibiziba byaho ngenzi zazo zaciye, aho kugira zinywe amazi meza agaragara mu binogo zirayoba zijya kunywera ayo mabi yakandagiwemo,zanyayemo ariko izi ntama zidafite ubwenge zumvaga ko zirimo kunywa amazi meza.Aya mazi ubwayo usibye uko yasaga, nta buziranenge yari afite kuko nyuma izi ntama zagize Ibibazo bikomeye harimo kwandura twa dusimba twabonye haruguru, ndetse n’izindi ndwara kirimbuzi.

    Hari amasoko atatu azwi y’amazi intama zikunda cyangwa se abereye kunyobwa kuntama, hari aturuka ku bwatsi zirisha, hari ava mu madamu yacukuwe, hari aturuka. Umubiri w’inyamaswa cyane cyane nk’intama uba ugizwe n’amazi angana byibuza na 70 % y’ibiyigze. Amazi agira akamaro ko gutuma umubiri ukora neza; ni kimwe mu bice biba bigize uturemangingo, dutuma utwo turemangingo tworoha kandi tugasoza inshingano z’umubiri arizo zo gutuma inyamaswa ikomeza kubaho.

    Amazi rero atuma intama ibaho kandi ikagira ubuzima bwiza kandi n’imbaraga zikenewe mu kugira ngo ibashe kubaho neza.²

    IGICE 3

    Icyo Bivuze Kugira Ngo Intama Ihere Hasi

    Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati Imana yawe iri hehe?

    Zaburi 42:11

    Uyu mwungeri wacu akomeza atuganirira agendeye ku burambe bwe ku itungo ry’intama akanadusobanurira uko bigenda kugira intama Ihere hasi. Biratangaje gusobanukirwa ukuntu Intama ishobora kuba yari nzima mu kandi kanya ikaba itabasha guhagarara ku maguru yayo idafite ubufasha bw’undi muntu.Isano riri hagiti y’intama nyayo ndetse n’umuntu ritangiye kwigaragaza.Umuntu avuze maze.

    Phillip Keller aradusangiza uburambe nk’umworozi w’intama kandi wakoze mu ntama.akomeza agira ati:

    Avuga kuguhera kw’intama ko bikoreshwa Iyo intama yananiwe guhaguruka yaguye, ikaba itagishoboye guhagarara ku maguru yayo ukudi. intama yaheze hasi iba Isa n’iyasze, iba iryamye ku mugongo wayo, amaguru yayo areba mu kirere, ikaguma yikurura ishakisha uko yahaguruka ariko bikanga, rimwe na rimwe igataka isa n’ishaka ubufasha, ariko mu bisanzwe iba yaheze hasi aho ahubwo ifite ubwoba bw’ibayibayeho.

    Iyo nyirayo atahagereye igihe iyo ntama nta kunda irapfa,ibi niyo ari ngombwa ko umwungeri wese wita ku mukumbi we agomba guhora acunga neza Intama ze buri munsi. akazibara areba ko zose zahagurutse kandi zimeze neza, iyo Imwe cyangwa ebyiri muri zo zibuze, ikntu cya mbere ahita atekereza, ahita avuga ati imwe mu ntama zanjye hari aho yaguye iananirwa guhaguruka, ngomba kujya kuyireba nkayifasha kwongera guhagarara ku maguru yayo.

    Si umwungeri wenyine wita ku ntama yaguye ityo ahubwo n’ibisimba by’inkazi nabyo biba bicungira hafi. Iyi mpamvu y’uko intama yose yaguye iba nta kirengera kandi ishobora kwicwa cyangwa iba yegereye urupfu, ibi biteza ny’iri ntama kugira umutima uhagaze. Nta kintu kimubabaza kandi kikamushengura umutima kw’iyumvisah ko intama yari nzima ibyibushye kandi nta kibazo ifite yaguye, kandi akenshi nizo zikunda kugwa zigahera hasi.

    Dore uko bigenda, intama nini igira gutya ikaryama ahantu hameze nk’ahari ikinogo, cyangwa se hacukuye mu gitaka, ishobora kwihindagura kenshi mu rwego rwo kugira ngo byibuze ibone uko iryama neza, muri uko kwihindagura bikaza kurangira yinjiye mu gitaka cyane ku buryo amaguru yayo aba atakibasha gukora hasi. Irahangayika cyane igatangira kwigaragura muri uwo mwobo iba yaguye ariko ibi ntacyo byayifasha ahubwo bituma ikibazo kiyongera, bigera aho biba bitagishobotse ko yakongera guhagarara cyangwa se gukoza amaguru yayo ku butaka.

    Uko igaramenye aho nyine umwuka utangira kuyibana muke ndetse ikagira ikibazo mu mazuru, ibi uko bikomeza bigeraho bigatuma amaraso adatembera neza neza, umubiri ugacika intege, cyane cyane amaguru.

    Iyo ikirere gishyushye kandi kirimo izuba ryinshi intama yaguye ipfira amasaha make cyane rwose.iyo ikirere kimeze neza kandi kidashyshye kandi wenda hari imvura nibwo ishobora wenda kubaho iminsi mike.

    Umwungeri ashobora kumara amasaha menshi cyane ashakisha intama yabuze,rimwe na rimwe akayibona mu ntera ndende igaramye yabuze kirengera. ahita atangira kwiruka ayisanga – yirukanka cayne uko ashoboye, kubera buri munota ushira ni ikibazo mu mwungeri haba ari ubwoba buvanze n’ibyishimo: ubwoba kubera ko ashobora kuba yakererewe, ibyishimo ko bwanyuma na nyuma ayibonye umwungeri akigera aho iba yaguye, ikintu cyambere akora ni ukuyiterura. Ayegurira ku ruhande rumwe, ibi bituma ya mihumekere mibi bitewe nuko icuritse bigabanuka, iyo yari imaze igihe kinini cyane umwungeri ntakindi aba yakora uretse kugererageza kuyegura akayihagarika ku maguru yayo. Iyo bimaze kugenda gutya umushumbaarayifata maze agatangira kuyagaza asa nk’uyikanda amaguru kugira ngo amaraso atembere neza ibi biba mu gihe gito mbere intama yongera kugenda ku maguru yayo yombi. Gake gake intama igenda igarura gatege, bikarangira isanze izindi. Intama zikubita hasi kubera impamvu nyinshi zitandukanye.

    1. Zimwe zihitamo ahantu hameze neza, horoshye kandi hari ikinogo aho kuharyana iba yumva imeze neza. Bikayiviramo kugwa, iyo bigenze gutyo biba byoroshye ni ukwegura ku mugongo wayo ku byerekeye n’ubuzima bwa gikristo haba hari akaga gakomeye cyane igihe umuntu ararikira ibintu byoroshye mu buzima bwe, kumva ari ahantu atinyeganyeza, ahantu ibintu bidakomeye si heza burya kandi nta mpamvu yo kuhifuza niyo ari ibya agaciro kugira ikinyabupfura bwite mu kwirinda.

    2. Intama iyo ifite ubwoya bwinshi bishobora gutua yitura hasi. Akenshi iyo ubwoya bwuzuyemo urwondo, amase cyangwa indi myanda bituma Intama iremerewa n’ubwoya bwayo. Ubwoya bw’Intama bugaragaza kamere yakera y’umukristo. Ni uburyo imitekerereze y’imbere igaragarira hanze, yerekana uko dushyiraho ibyo twifuza n’ibyo dushaka. N’igice cy’ubuzima bwacu kidhuza n’isi ituzengurutse. Aha niho dusanga komatana n’ibyo dutunze n’ibyo twifuza by’isi bituremerera bika twizingiaho bidushyira hasi.

    Birazwi ko ari nta mutambyi wemererwaga kwambara ubwoya bw’intama ngo ajye ahera ha hera. Kwambara ubwoya bw’Intama byabaga bisobanuye ubwibone no kwishyra hejuru kandi Imana ntiyashoboraga ku byihanganira.

    Iyo intama iguye kubera kuremererwa n’ubwoya, umushumba ashakisha uburyo bwihuse bwo kuyifasha. Arayogosha akayitunganya neza ngo ayikize ibyago byatuma ibura ubuzima bwayo. Iyo abikora ntabwo intama iba yumva ari byiza. Intama ntabwo zikunda kogoshwa. Na none bigaragaza gukora cyane kw’umushumba yita ku ntama ze, ariko bigomba gukorwa.

    3. Bizwi neza ko intama zibyibushye cyane ari zo zikunda kugwa, kandi ikindi bizwi neza ko Atari zo ziba zifite ubuzima bwiza cyangwa se zitanga umusaruro ushimishije. Nta gushidikanywaho intama zibyibushye cyane nizo usanga zaguye rwose,umubyibuha utuma zitagenda neza ku bibnono byazo, iyo umwungeri amaze kumenya neza ko impamvu ituma intama ze zigwa harimo n’umubyibuho ukabije afata ibyemezo byihuse byo kubikemura. Azigabanyiriza ibyo zirya kandi akazikurikirana umunsi ku wundi, icyo aba agambiriye ni ukugira ngo intama ze zikomere gusa kandi zigire ubuzima bwiza.³

    IGICE 4

    Kuki Intama Zikenera Kuyoborwa

    Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.

    Zaburi 23:1-3

    Hatabayeho ubuyobozi insengero zacu zakwangirika ndetse ubuzima bwazo gatozi bwarimbuka., hari abatu benshi bafite Ibintu muri bo byangombwa kugira ngo bo ubwbo birimbure. uyu mwungeri wacu wa kijyambere asobanura ko intama nazo ziba zikeneye umuntu uziyobora, atubwira neza ko Iyo intama ziretswe zonyine ubwazo zandagara kandi zikisanga zashyize ubuzima bwazo mu kaga gashobora no kuzirimbura zose zigashira.

    Dore uko abisobanura:

    Icyambere avuga nuko intama zishobora guhindura icyerekezo zarimo vuba byoroshye ugereranyije n’andi matungo yororwa, gake gake kandi mu bucucu zikagenda zikurikirana kugeza aho zigeze mu nzira mbi ishobora gutuma zihatikirira, natwe abantu abenshi niko bigenda inzira nyinshi tujyamo nizo kwangiza ubuzima bwacu gusa.

    Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.

    Yesaya 53:6

    Intama zigomba gukorerwa uburinzi kandi zikitabwaho birimo ubwenge, kuko upfa kuzireka gusa zishobora kandi ako kanya zihindura inzira zajyagamo ahubwo zikerekeza iyazirimbura zose.

    1. Iyo intama zitayobowe zishobora gukomeza mu cyerekezo kimwe kugeza zirinze. Untama zishobora kurisha ubwatsi kugeza hasi ku butaka, kugeza igihe zitangiye n kurisha imizi. Iyo bigenze bityo imizi y’ubwatsi yose irashira ahantu hagasigara ari ubukuna. Uko kurisha no kwangiza bishobora gutuma aho hantu hatakaza uburumbuke hakanaterwa n’ibiza nko gutwarwa kw’ubutaka kubera imivu.

    2. Iyo intama zitayobowe zishobora kurisha ku musozi umwe kugeza uhindutse ubutayu igihugu na nyirazo bombi bagahomba mu gihe intama zirimo kunanuka no kurwara. Uburyo umushumba afasha umukumbi we n’uguhoraazijyana ahari ubwatsi. Zigomba kwimurwa zigakurwa mu rwuri zikajyanwa murundi rwuri mu bihe bitandukanye.

    3. Iyo hatabayeho kuyoborwa intama ishobora konona ahanti kubera guteza indwara ni byorezo mu rwuri rwazo. Bitewe n’imyitwarire y’intama n’ibyo zikunda runaka, aho ziri iyo hononekaye hashobora guterwa

    Enjoying the preview?
    Page 1 of 1