Sie sind auf Seite 1von 2

CONCEPT NOTE Y’UMUHIGO W’AMASHYANYARAZI

1. INTANGIRIRO

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu hagiye hategurwa gahunda za leta zirimo

EDPRS, VISION 2020, SDGs,

Kugirango izi gahunda zishyirwe mu bikorwa vuba kandi ibikorwa byazo bigere kuri buri

muturarwanda byihuse ni uko ahantu henshi hashoboka hagera umuriro w’amashyanyarazi

abaturage bagakangurirwa gufata umuriro w’amashyanyarazi basobanurirwa ibyiza byawo nko

kwihutisha iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza ingufu

z’amashyanyarazi (REG)binyuze muri EUCL ikomeje gukwirakwiza imiyoboro

y’amashyanyarazi hirya no hino mu Gihugu.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gufata umuriro w’amashyanyarazi

Umurenge wa Nyankenke washyize mu mihigo wasinyanye n’Akarere, umuhigo wo gufata

amashyanyarazi ingo 100 n’ingo 30 zifite umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

IBIKORWA BYOSE BIKUBIYE MU MUHIGO

Kugirango iki gikorwa kigerweho hazakorwa ibi bikurikira: Gukora urutonde rw’abantu bifuza

gufata umuriro w’amashyanyarazi; Gukangurira abaturage gufata umuriro w’amashyanyarazi

hagaragarizwa ibyiza byawo; Gukurikirana ibikorwa niba koko izo nzu zarafashe umuriro

w’amashyanyarazi.

2. IBISABWA UMUTURAGE

Umuturage wese akangurirwa kwiyishurira compteur n’ibindi bikoresho byose bijyanye na

installation yo mu nzu igihe yishoboye ariko kandi iyo umuturage atabasha kubona ubushobozi

bwokwishyura ingunga imwe afashwa guhabwa umuriro akazajya yishyura muburyo bwo kugura

umuriro bagakuraho kimwe cyakabiri cy’amafranga aguze umuriro kuzageza yishyuye.


3. IBISABWA AKAGALI
 Akagali karasabwa gukora urutonde rw’amazina y’ingo zikeneye umuriro

w’amashyanyarazi; Gukora ubukangurambaga ku baturage bashishikarizwa gufata

umuriro w’amashyanyarazi bifashishije inama.

 Akagali kandi karasabwa gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa by’ingo

zifata umuriro w’amashyanyarazi no gutanga raporo za buri gihembwe zigaragaza

aho icyo gikorwa kigeze.

4. IBISABWA UMUKOZI W’UMURENGE

 Gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa byo ingo zafashe amashyanyarazi,

 Guhuza raporo zo mu Tugali no kuzoherezwa ku Karere

5. IMPLEMENTATION PLAN

Hashingiwe ku byagiye bigaragara mu myaka itatu ishyize kugirango tumenye abaturage

bafashe umuriro twiyambaza ikigo gitanga ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (REG)

kugirango kigaragaze uko ingo zagiye zifata amashanyarazi

Bikorewe i Nyankenke ku wa 01/07/2017

Biteguwe:

BIZIMENYERA Theoneste

Umukozi ushinzwe ubutaka,ibikorwaremezo n’Imiturire

Das könnte Ihnen auch gefallen