Sie sind auf Seite 1von 36

DUKORESHE IGIHE

NEZA
Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 1998
Santa Cruz, Bolivia
DUKORESHE IGIHE NEZA
Dr. William Soto Santiago
Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 1998
Santa Cruz, Bolivia
Mwiriweho, bakundwa rubyiruko na bene Data muri
Kristo. Ni umugisha ukomeye kuri jye kuba ndi
kumwe namwe muri uyu mwanya, kugira ngo
nsangire namwe uyu mwanya w’ubusabane bwo mu
mwuka, tuvuga ku Ijambo ry’Imana na Gahunda
Yayo igenewe iki gihe.
Cya Cyanditswe Miguel yatubwiye, ni aho
Pawulo atubwira: “… mucunguze uburyo
umwete…”, ibyo tubibona mu rwandiko rwandikiwe
Abefeso igice cya 5, umurongo wa 15 ugakomeza…
duhere ku murongo wa 16 ahavuga, reka tuze
twumve… igice cya 5, umurongo wa 13 ugakomeza,
haravuga hati:
“Ariko byose iyo bitangajwe n’umucyo na byo
ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe
n’umucyo cyose gihinduka umucyo.
DUKORESHE IGIHE NEZA 3
Ni cyo gituma bivugwa ngo:
‘Usinziriye we,
kanguka uzuke (mu bapfuye),
Kristo abone uko akumurikira!’.
Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda
nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende
nk’abanyabwenge,
mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo
Umwami wacu ashaka.
Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi,
ahubwo mwuzure Umwuka.
Mubwirane (hagati yanyu) zaburi n’indirimbo
n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira
Umwami wacu mu mitima yanyu.
Mujye mushima Imana Data wa twese ku
bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami
wacu Yesu Kristo”.
Aha rero intumwa itubwiye uburyo dukwiye
gucunguza uburyo umwete tugakoresha neza igihe
kandi dukora mu Murimo w’Imana; ni ukubera ko
igihe wowe ukoresha mu Murimo w’Imana, icyo ni
cyo gihe uba wakoresheje neza.
4 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
Nka kwa kundi twongera tukabibwirwa
n’intumwa Pawulo1: “Mumenye ko umurimo wose
mukora mu Mwami atari uw’imfabusa”. Rero
umurimo ukora mu Murimo w’Umwami ntabwo ari
uw’imfabusa; n’amafaranga ukoresha mu Murimo
w’Umwami, ntabwo ari ay’imfabusa; kubera ko uba
urimo uhunika ubutunzi he? Mu Ijuru. “Muhunike
ubutunzi mu Ijuru, aho abajura…, kabone n’abajura,
yaba n’inyenzi n’ingese zitabwangiza”2, ntizishobora
kwangiza ibyo uba wahunitse mu Bwami bw’Imana.
Ndetse n’igihe cyanyu mukoresha mu bintu
by’Imana, mu Murimo w’Imana, icyo gihe
mukoresha na cyo ntabwo ari imfabusa, ntabwo kiba
gipfuye ubusa, ahubwo ni cyo gihe uba wakoresheje
neza mu buzima bwawe.
Nuko rero mwumvise uburyo bwo gucunguza
uburyo umwete, uburyo bwo gukoresha neza igihe;
ni ukuvuga ko ari ugukoresha umwanya neza mu
bintu by’Imana, mu Murimo w’Imana. Nk’uko
tubibwirwa, haratubwira hati:

1
1 Abakorinto 15:58
2
Matayo 6:19-20, Luka 12:33
DUKORESHE IGIHE NEZA 5
“Kandi ntimugasinde inzoga zirimo
ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka…”.
Rero ibyo icyo bitanga ni ukuvuka gushya,
Umwuka atanga kuvuka gushya, ariko mu bizera;
abo ni ba bandi bakira Kristo nk’Umucunguzi wabo,
maze ibyaha byabo bikerezwa mu Maraso ya Kristo,
bagaherako bakakira Umwuka Wera, ari wo Mwuka
wa Kristo; maze uwo Mwuka Wera akaba ari wo
ukora muri abo bantu ukuvuka gushya. Na none
aratubwira ati:
“… mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano
by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu
mu mitima yanyu.
Mujye mushima Imana Data wa twese ku
bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami
wacu Yesu Kristo”.
Aha rero mwumvise uburyo bwo gukoresha neza
igihe dukora mu Murimo w’Imana; mwumvise
uburyo dukwiye gukoresha neza igihe cyacu, igihe
Imana iba yaduhaye.
Ese mwaba muzi igihe Imana yahaye buri muntu
wese uko kingana? Ni amasaha 24. Buri wese, buri
muntu wese agira amasaha 24. Rero noneho ikiba
6 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
gisigaye ni ukureba uko ayo masaha 24 uyakoresha.
Umunsi wose ugira amasaha angahe? Amasaha 24.
Rero ayo masaha uko ari 24, ese wowe ukoresha
angahe mu gihe cyo kuryama? Ni angahe ukoresha
uryamye? Hafi abantu bose bakoresha kimwe cya
gatatu cy’amasaha yabo yose baryamye. Naho ikindi
gihe gisigaye? Ni ukuvuga ko ikindi gihe gisigaye
ari cyo baba bagenda bagabagabanyamo ibindi
bisigaye. Mwitegereze, mu gitondo cya kare…
Mwaba muzi ikindi? Twe… Mu gihe rimwe na
rimwe tujya gushaka ibintu bikomeye, tugatangira
tukavuga ngo: “Ngiye kuzareba uko nabigenza
nkazakora biriya na biriya”…
Ariko murebe inyoni, muzazitege amatwi...
Mwaba muzi zo zihera ryari? Zihera bugicya.
Butaracya neza zikaba zatangiye amateraniro yazo
mbere yanyu mwe, kandi ubwo inyoni zo ziba
zirimo zikoresha neza igihe cyazo.
Kandi natwe duhereye mu gitondo cya kare…
Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi avuga ngo iki?
“Nzakuririmbira ngusingize (ryari?) mu gitondo cya
kare ndetse no hagati mu gicamunsi, ndetse na nijoro
DUKORESHE IGIHE NEZA 7
na ho”3. Ni ukuvuga ko rero umwanditsi wa Zaburi
yari umwami, ariko yari umwami wakoreshaga neza
igihe cye mu bintu by’Imana nk’uko abitubwira aha,
aravuga ati:
“… mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano
by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu
mu mitima yanyu…”.
Kubera ko biturutse mu ndiba y’imitima yacu,
aho ni ho dukingura iminwa yacu tukaririmba
indirimbo. Muri izo ndirimbo tukaba turimo tuvuga
ibiri mu mitima yacu tubibwira Imana, ibyo byose
tukabivuga turirimba ndetse turimo tubibwira Imana
tuvuga Imana n’Umurimo Wayo, bityo uko ni ko
tuba turimo tugenda tumenyekanisha Gahunda
y’Imana muri izo ndirimbo turirimba ndetse
tukanajyana n’Ubutumwa Bwiza mu nzira
zitandukanye zose dushobora kuba twabujyanamo.
Ariko mutege amatwi iki cyanditswe kiri aha,
cyanditse mu Umubwiriza… dufite ahantu aha.
Urugero nk’aha havuga: “Uko utazi…”. Reka
twumve aho ari ho:

3
Zaburi 55:17, 119:164
8 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
“Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi
uhora areba ibicu ntasarura”. [Umubwiriza 11:4]
Igihe kiramushirana, igihe cyo kubiba
kiramushirana uwo; wa wundi uba agomba kuba
afite igihe cyo kubiba, naho wa wundi wari ufite
igihe cyo gusarura na we igihe kikamurengana iyo
agiye guhanga amaso imiterere ya yindi iba itari
myiza muri ako kanya aba arimo.
Igihe cyose hazahoraho ibintu bitari byiza
bituzengurutse, ariko mu gihe ugiye guhanga amaso
ibyo bitari byiza bidukikije, bituma udakora icyo
ugomba gukora, igihe kikagushirana, warangiza
nyuma ukavuga uti: “Ariko igihe ko cyanshiranye
kandi nkaba ntacyo nakoze?” Ni ukubera ko buri
kintu cyose kigira igihe cyacyo.
Imvura yagwa, inkuba zakubita, imiyaga yaza,
tugomba kumenya ko isaha yo ikomeza
kuzenguruka, nuko iyo igihe cya mu gitondo kigeze,
wowe ntabwo wavuga ngo: “Dore bigeze mu isaha
ya mu gitondo, ariko kubera ko imvura irimo kugwa,
ntabwo ndi burye ibya mu gitondo”. Hari ujya
abivuga atyo? Ahubwo uherako ukavuga uti: “Dore
mfite ikawa ishyushye, reka nze nyinywe ahubwo
DUKORESHE IGIHE NEZA 9
ihereko inshyushye”, niba imvura irimo igwa
hakonje.
Byagera ya saha yo kurya ibyokurya bya saa sita
(bya ku manywa), niba imvura igikomeje kugwa,
ntabwo wavuga ngo: “Ntabwo ndi buze kurya kuko
imvura irimo igwa”, ahubwo uherako ukavuga uti:
“Ibi byokurya ni byo bigiye kumpa gushyuha, reka
nze mbirye bishyushye”.
Byagera n’isaha yo kurya ibyokurya bya nijoro,
ntabwo wagera icyo gihe ngo uvuge ngo: “Butangiye
kwijima, hatangiye kwira, ntabwo ndi burye kubera
ko ntabwo nabona uko nkingura akanwa”. Ibyo
ntabwo biba bikiri ikibazo. Ucana urumuri
ugaherako ukarya gutyo kubera ko akanwa kawe uba
uzi aho kari, ntabwo ibyo byakubera ikibazo.
Ntiwumva? Nta kibazo na kimwe ibyo byagutera,
rero ikiba gifite akamaro ni icyo uba ukeneye kugira
ngo ubashe kurya.
Rero no muri Gahunda y’Imana, mu Murimo
w’Imana, iteka ryose haba hariho ibikenewe kugira
ngo hakorwe Umurimo w’Imana: Imana
irabyironkera ibyo byose! Imvura yagwa, inkuba
10 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
zakubita, imiyaga yahuha, Imana yironkera
ibikenewe byose.
Rero umuntu ntabwo agomba guhanga amaso
imiterere y’igihe cyangwa se imiterere y’ikirere
cyangwa se ngo arebe imibereho iba izengurutse
ubuzima bwe. Ntabwo umuntu agomba guhanga
amaso imiterere y’ibiri hagati mu biremwabantu,
ahubwo umuntu icyo agomba guhanga amaso ni
igihe cy’Imana.
Mu gihe cy’Imana muri Gahunda y’Imana: “Aba
ari igihe cy’iki? Aba ari igihe cy’ibintu bimwe na
bimwe, genda ubikore!”, rero utitaye ku miterere
y’uwo munsi: ntabwo ugomba kwita niba urimo
ubikora hari izuba cyangwa se imvura irimo igwa,
nta na kimwe ugomba kwitaho. Ikiba gifite agaciro
ni uko aba ari cyo gihe cy’Imana.
Nimwumve uko aha hakomeje hatubwira... Reka
twongere tuhasome, haravuga hati:
“Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi
uhora areba ibicu ntasarura.
Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa
uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi
imirimo y’Imana ikora byose”.
DUKORESHE IGIHE NEZA 11
Aha mwumvise rero uburyo nk’uko agahinja
gakurira mu nda ya nyina, amagufwa yako akagenda
arushaho gukura, nyuma hakazavamo umubiri, rero
ubushakashatsi bwagiye butahura uburyo ibyo byose
bigenda bikorwa, ariko mu buryo busanzwe, umuntu
we utazi ibirebana n’ubushakashatsi ntajya amenya
uburyo ibyo byose biba, ariko koko bibaho. Imvura
yagwa, inkuba zigakubita, imiyaga igahuha, umwana
arushaho gukurira mu nda hatitawe ku miterere
y’igihe n’imihindagurikire yacyo, umwana arushaho
gukurira mu nda, kubera ko uwo mwana we ntiyita
ku kumenya niba imvura irimo igwa cyangwa se
itarimo igwa, ibyo ntabyitaho. Rero uko ni na ko
bikwiye kumera mu bana b’abahungu n’abakobwa
b’Imana.
Aha hakomeje havuga hati:
“Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa
uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi
imirimo y’Imana ikora byose”.
Rero Umurimo w’Imana muri buri gisekuru
wakomeje kugenda usohozwa koko, kandi abantu
benshi bagiye birengagiza uwo Murimo w’Imana.
Kimwe na none mu Murimo wo kuvuka gushya,
12 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
uwo Murimo na wo wakomeje kugenda ukorwa,
ariko abantu benshi bagiye birengagiza uwo Murimo
w’Imana, kandi uwo Murimo, muri uwo Murimo
Imana yagiye irema irindi shyanga rishya.
Iryo ni ishyanga rishya ririmo riremwa, kandi
Yesu Kristo igihe kimwe yavuze ku birebana
n’uburyo azarema iryo shyanga rishya, abivugana
n’umugabo wari umunyabwenge cyane, amubwiye
iby’uwo Murimo, uwo mugabo w’umunyabwenge
ntiyabisobanukiwe. Uwo yari Nikodemu, icyo ni
igihe Nikodemu yaje asanga Yesu aho ari
aramubwira ati: “Tuzi ko waturutse ku Mana kandi
uri umwigisha ukomeye kuko nta washobora gukora
ibi bintu byose ukora, keretse gusa Imana iri kumwe
na we”. Reka tubisome kugira ngo mubyumve neza
neza nk’uko byavuzwe. Igice cya 3 muri Yohana:
“Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga
Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.
Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati
‘Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku
Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso
ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we’.
DUKORESHE IGIHE NEZA 13
Yesu aramusubiza ati: ‘Ni ukuri, ni ukuri,
ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri,
atabasha kubona ubwami bw’Imana’.
Nikodemo aramubaza ati: ‘Mbese umuntu
yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira
mu nda ya nyina akabyarwa?’.
Yesu aramusubiza ati: ‘Ni ukuri, ni ukuri,
ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi
n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.
Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri,
n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka.
Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye
kubyarwa ubwa kabiri”.
Rero uyu Murimo Kristo amaze kuvuga aha, ari
wo Murimo Kristo yarimo avuga agaragaza ukuvuka
gushya, kuvuka ubwa kabiri, uyu Murimo Nikodemu
ntiyigeze awusobanukirwa, ariko Kristo yakomeje
kumubwira imbere gato ndetse n’ahandi hantu,
amubwira ku birebana n’uyu Murimo yagombaga
kuzasohoza akawukora. Urugero; nk’ibyanditse muri
Yohana igice cya 14, umurongo wa 26, aho
haratubwira kuri uyu Murimo ndetse hakanatubwira
14 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
uburyo uzakorwa, nuko, nimwumve uko atubwira,
igice cya 14, umurongo wa 23 haravuga hati:
“Yesu aramusubiza ati: ‘Umuntu nankunda
azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda,
tuzaza aho ari tugumane na we.
Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye,
kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni
irya Data wantumye”.
Rero Ijambo Kristo Yesu yavugaga ryari irya
nde? Ryari irya Data wamutumye. Ni ukubera ko
Ijambo rivugwa n’Uwatumwe aba arivuze ari
iry’uwamutumye, ni ukubera ko Ijambo aba arimo
avuga ni rya rindi aba agomba kuvuga
nk’Uwatumwe, rigahabwa bande? Rigahabwa
abaryakira.
Kandi uwakiriye Uwatumwe, ni ukuvuga ngo
uwakiriye umuhanuzi mu izina ry’umuhanuzi
ahabwa ingororano z’umuhanuzi4, akakira iryo
Jambo ryose uwo utumwe aba yahawe. Maze
agahinduka Ijambo rirema ry’Imana, imigisha yose
ivugwa muri iryo Jambo ryavuzwe aba ari iy’uwo
uryakira n’abo bose baryakira.
4
Matayo 10:41
DUKORESHE IGIHE NEZA 15
Aho rero ni ho hakubiye, hazingiye imigisha yose
y’Imana no muri iki gihe. Aha akomeje agira ati:
“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,
ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data
azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose,
abibutse ibyo nababwiye byose”.
Rero isezerano ni iri… ni uko Kristo yarimo
avuga ariko avuga kuri Data agira ati:
“… umuntu nankunda azitondera Ijambo ryanjye
na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na
we”.
Uwo azatura muri Data, ature no muri Yesu
Kristo ndetse ature no mu Mwuka Wera. “Ni
ukubera ko uko abo ari batatu ni bo batanga ubwo
buhamya mu Ijuru: Data, Jambo n’Umwuka Wera.
Abo uko ari batatu ni umuntu umwe”5.
Rero aho ni ho twumvise iryo sezerano rivuga ku
Kuza k’Umwuka Wera muri uwo muntu, ni ukuvuga
ngo ni Yesu Kristo ubwe uza mu Mwuka Wera
akaza kuri uwo muntu kugira ngo abe ari We ukora
muri uwo muntu ukuvuka gushya, rero mwiyumviye

5
1 Yohana 5:7
16 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
uburyo ibyo biba ku bantu bamaze kwakira Ijambo
Rye kandi bakamwizera.
Aho rero twumvise ndetse mu buryo bwagutse
ubu bwiru burebana no kuvuka gushya nk’uko
Kristo yabivuze abibwira Nikodemu, ndetse
mwumvise n’uburyo uku kuvuka gushya kugomba
kuzakorwa ari Kristo ubyikoreye akabikora mu
bantu.
Ndetse yageze ubwo avuga no ku kuvuka gushya,
avuga uburyo Umwuka Wera aza mu muntu, ariko
icyo gihe abigishwa ba Yesu Kristo bari bataravuka
ubwa kabiri, ariko ku Munsi wa Pentekote, yego
ibyo byarasohoye, hasohora buri jambo ryose Kristo
yavuze rirebana n’uko kuvuka gushya, bisohorezwa
muri ba bantu 120 bari bari mu cyumba cyo hejuru.
Ariko abo bose bakiriye Ijambo Rye, ibyo
mubitege amatwi, abo bose bari muri iryo Jambo
barimo bakira amasezerano yose yagombaga
gusohorezwa muri bo, ayo masezerano yose
yagombaga gusohora ku Munsi wa Pentekote,
bagaherako bagahabwa intsinzi nk’abantu 120
bavutse ubwa kabiri maze bagahabwa imibiri yabo
ya tewofaniya yo muri dimansiyo ya gatandatu,
DUKORESHE IGIHE NEZA 17
uhereye uwo mwanya ugakomeza, ibihumbi na za
miliyoni z’abantu bakomerejeho bagenda bakira
Kristo nk’Umucunguzi wabo bakavuka ubwa kabiri.
Icyo cyari ikintu kitabasha gusobanurwa mu
bwonko bwa Nikodemu uko cyasohora, ariko
mwumve uburyo byoroshye Kristo uburyo yarimo
abisohoza mu myaka ibihumbi bibiri itambutse
n’uyu munsi aracyakomeje kubikora, ni ukubera ko
iri ni isezerano ryo Kuza k'Umwuka Wera, kugira
ngo asuke Umwuka We Wera mu bantu bose (bityo
ahereko akore kuvuka gushya areme irindi shyanga
rishya), aha rero mwumvise, uko Petero nawe
abitubwira ko ibyo bizaba mu minsi y'imperuka.
Kandi iminsi y'imperuka ni ikinyagihumbi cya
gatanu, icya gatandatu, ndetse n'ikinyagihumbi cya
karindwi, rero ni twe - twagenewe kubaho mu
kinyagihumbi cya karindwi ari wo Munsi
w'Imperuka mu maso y'Imana.
Rero mwiyumviye Umurimo Kristo yakomeje
kugenda akora muri buri gihembwe.
Rero ni nako abantu bo ntibajya basobanukirwa
uburyo amagufwa y'umwana akurira mu nda ya
nyina, ni nako batajya basobanukirwa ―abenshi mu
18 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
biremwabantu― ni nako badasobanukirwa
n'Umurimo w'Imana ngo bamenye uburyo uko
kuvuka gushya kujya gukorwa mu bantu kandi
hakaremwa n'irindi shyanga rishya.
Ariko mwe murabyiyumviye, kuri twe ibyo ni
ibintu byoroshye, twamaze kubyumva twamaze
kumva uburyo byakozwe uhereye ku Munsi wa
Pentekote kugeza none, kandi nk'ishyanga rishya ni
ishyanga ryakomeje kugenda riremwa, twabivuga
mu mvugo ... reka tubivuge mu mvugo (twabivuga
dute ra?) ... ni imvugo imenyerewe cyangwa se izwi:
ni ukuvuga ko Imana: reka tubivuge mu mvugo
yoroshye Imana yabikoreye hafi bugufi mu izuru
ry'ibiremwabantu ariko ntibabisobanukirwe.
Ntibasobanukiwe Umurimo w’Imana, Umurimo
w’Imana wo kurema ishyanga rishya, ariko
ntibabitahure, Imana yagiye ibisohoza muri buri
gihembwe, ikarema ishyanga rishya.
Iryo ni ishyanga rishya rigizwe n'ibiremwa kandi
ibyo biremwa ibi byose babihabwa no kwizera
Kristo nk'Umucunguzi wacu ibyaha byacu
bikerezwa mu Maraso ya Kristo maze tukakira
Umwaka We Wera, tugahabwa ukuvuka gushya,
DUKORESHE IGIHE NEZA 19
muri uko guhabwa kuvuka gushya rero, ni nako
duherako tukabona umubiri wa tewofaniya wo muri
dimansiyo ya gatandatu. Naho ku Munsi wa Nyuma
tuzahabwa ―ikisumbuyeho― umubiri ufatika
w'iteka ryose kandi uhawe ubwiza, ndetse n'abera bo
mu bihembwe byatambutse nabo na bamwe bo mu
gihe cyacu bagiye nabo bazahabwa undi mubiri
mushya ufatika w'iteka ryose kandi uhawe ubwiza.
Rero mwiyumviye uburyo muri kwa Kuza kwa
Mbere kwa Kristo, yateguye byose ategura byose
kugira ngo habeho ukuremwa kw'ishyanga rishya,
ndetse muri uko Kuza kwa Mbere kwa Kristo ni bwo
We yateguye byose kugira ngo bizamuheshe
ugutanga kuvuka gushya mu bamwizera bose: ibi
byose yabikoze kugira ngo aduhe undi mubiri
mushya wo muri dimansiyo ya gatandatu, umubiri
wo muri dimansiyo ya gatandatu, umubiri wa
tewofaniya, ni ukuvuga ko uwo ari umwuka wa
tewofaniya. Naho rero ku Munsi wa Nyuma azaduha
umubiri ufatika kandi w'iteka ryose.
Ni yo mpamvu rero ku Munsi wa Nyuma Kristo
azaba yambaye umubiri wa kimuntu ―kandi arimo
awihishuriramo mu gusohozwa kw'amasezerano Ye
20 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
agenewe iki gihe cy'iherezo― abisohoza nk'Intare
yo mu muryango wa Yuda, Umwami w'abami
n'Umutware utwara abatware ariko akora Umurimo
We wo Kwisubiza Ibye byose.
Azaba arimo akora Umurimo wo Kwisubiza Ibye
byose nka Kristo, icyo gihe rero ni bwo azaduha
undi mubiri mushya, ni ukubera ko We ku Munsi wa
Nyuma ni bwo azisubiza ibyo yacunguje Amaraso
Ye y’igiciro byose, nuko azazura abapfiriye muri We
nuko natwe turiho azaduhindura; rero ubwo ni bwo
tuzaherako tubone uburyo bya bindi bimwe yakoze
kugira ngo abashe kuduha umubiri wo mu mwuka,
ni ukuvuga ngo akaduha umubiri wa tewofaniya
ibyo yakoze icyo gihe Kristo ni nabyo azakora
kugira ngo aduhe umubiri ufatika.
Muri kwa Kuza kwa Mbere ni byo biduhesha
umubiri wa tewofaniya wo muri dimansiyo ya
gatandatu, naho mu Kuza Kwe kwa Kabiri ni bwo
azaduha umubiri ufatika w'iteka ryose kandi
w'ubwiza.
Nuko rero tubashije kwiyumvira ubu bwiru
bwose burebana n'uyu Murimo w'Imana, nka kwa
kundi bijya bibera mu nda y'umugore, umubyeyi mu
DUKORESHE IGIHE NEZA 21
nda ye hagakuriramo agahinja, amagufwa yako
gahinja akarushaho gukura, mu nda ye
hagakorerwamo umurimo runaka, uwo murimo
abantu bo ntibajya bawusobanukirwa ntibabasha
kuwubona, ariko abasobanukiwe ibiba birimo biba,
abo bo yego baba babizi, kandi abaganga bo
n'abaganga b'abagore babyaza baba babizi baba bazi
ko hari umurimo w'ingirakamaro cyane uba urimo
ukorerwa mu nda y’uwo mugore.
Kabone n’ubwo biba bigaragara nk'ibintu
byoroheje: hakagaragara gusa umugore, inda ye
ikarushaho kugenda yaguka ibihe byose kugeza igihe
uruhinja ruvukiye, ibyo bigaragara nk'ibintu
byoroheje ariko biboneshejwe amaso, ariko imbere
muri iyo nda haba harimo ubwiru bukomeye. Mu
nda ye haba harimo ukuremwa k'ubuzima runaka,
haba harimo ukuremwa k'umubiri w'ikiremwa
runaka, kandi uwo murimo uba urimo ukorerwa
imbere muri iyo nda.
Uwo rero ni umurimo uhishwe amaso, ni ukubera
ko uwo murimo uba watwikirijwe iyo nda y’uwo
mugore, ariko kuri ba bandi bo baba bazi ibibera
imbere mu nda mu buryo bw'ubushakashatsi baba
22 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
bazi ko ari umurimo ukomeye uba urimo ugenda
ukorerwa imbere aho, uwo murimo kandi utangira
mu buryo utaboneshwa n'ijisho nyuma uwo murimo
ukagenda waguka, waguka nuko umwana yavuka
uwo murimo wagaragara ukavuga, uruhinja
rukavuka rurira... Urwo ni rwo rurimi rwa mbere
uruhinja ruvuga, nuko urwo rurimi abagore bazi
kurwumva kubera ko iyo umwana avutse arimo arira
baherako bakamuha ibere umwana agaceceka, ni
ukuvuga ko baba basobanukiwe ibyo urwo ruhinja
ruba ruvuga. Nuko mwiyumviye rero, uburyo urwo
ruhinja rurushaho kugenda rukura, maze aho
hakagenda higaragariza imibereho iba hagati
y'uruhinja n'umubyeyi, umubyeyi agira ibyo yumva
ku mwana, n’umwana abyumva ku mubyeyi, aba ari
amarangamutima y'urukundo.
Ni ukuvuga ko rero, no mu Murimo w'Imana, mu
Murimo w'Imana ni Umurimo w'Urukundo rw'Imana
rwagaragajwe, rero mu rukundo rw'uwo Murimo
w'Imana aho ni ho abana bose b'Imana baherako
bagaragariza urukundo Imana.
Uwo ni Umurimo w'Urukundo rw'Imana mu
Murimo Wayo, aho ni ho urukundo rw'Imana
DUKORESHE IGIHE NEZA 23
rugaragarizwa, nka kwa kundi bijya bimera muri wa
murimo ubera mu nda y'umugore, nuko nyuma yaho
umwana yavuka na wo uba ari umurimo w'urukundo,
nuko nyuma yaho bigakomeza bityo urwo rukundo
rurushaho gukura: umwana yavuka urwo rukundo
hagati y'umwana n'umubyeyi rukomeza
kugaragarizwa hagati aho, nuko abana
bakagaragariza urukundo ababyeyi , kubera ko aba
ari umurimo w'urukundo.
Rero ni nako bimeze no mu Murimo w'Imana,
muri uko kuremwa kw'iryo shyanga rishya ari ryo
shyanga ririmo riremwa; tubibwirwa n’Ibyanditswe
muri Yohana, abitubwira mu gice cya 1, ndetse no
mu gice cya 3 ku murongo wa 16. Yohana 3:16
haratubwira hati. “Kuko Imana yakunze abari mu isi
cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege
kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo
ahabwe ubugingo buhoraho”. Ntimwumvise ko ari
Umurimo w'Urukundo? Urukundo rw'Imana ariko
Urukundo rwagaragajwe ku bw'ineza yacu twese.
Rero natwe tugomba gucunguza uburyo umwete
tugakoresha umwanya neza, tugakoresha igihe neza
24 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
muri uwo Murimo w'Urukundo rw'Imana urimo
usohozwa aha ku Isi.
Uwo Murimo w'Urukundo rwa kimana rero,
nk’uko mwabyumvise uwo Murimo ukorerwa
imbere mu Itorero ry'Umwami Yesu Kristo. Ndetse
Itorero ry'Umwami Yesu Kristo naryo ni
umukundwa wa Yesu Kristo, kandi muri iryo Torero
ni ho hagaragarira ibyo byose aha ku Isi muri iryo
Torero hakagaragarira abana bose b'Imana ari bo
ngingo zigize ibyo byaremwe bishya, ni ukuvuga ko
ari abaremwe bafite ubugingo bw'iteka ryose, abo
bose ni ukugira ngo bagire ishusho n'imisusire
by'umukundwa wacu Umwami Yesu Kristo.
Rero twese abarimo dukora mu Murimo wa
Kristo, yaba mwe kimwe nanjye ubu turimo turakora
mu Murimo w'Urukundo rw'Imana. Imvura yagwa,
inkuba zigakubita, umiyaga igahuha, uwo Murimo
wakomeje kugenda ukorwa kandi uzanakomeza
gukorwa!
Twe ntabwo tujya duhanga amaso imitere
y'ikirere ngo tuvuge ngo: "Oya ubu sinshobora
gukora Umurimo w'Imana". Ahubwo iteka ryose
Umurimo uzakomeza gukorwa kandi koko
DUKORESHE IGIHE NEZA 25
wakomeje gukorwa!, kugeza ubwo hazuzura
umubare w'intore zose z'Imana, kandi tuzahabwa
umubiri mushya, ubwo ni bwo tuzaherako tumenye
iryo shyanga rishya iryo ari ryo noneho.
Igihe tuzaba twamaze kugera muri uwo mubiri
mushya ni bwo tuzagenda tugere aho Gahunda
y'Imana izagera ku birebana n'iryo shyanga rishya
iryo azaba arimo akomeza kurema cyangwa se
akorana naryo.
Nuko rero, ducunguze uburyo umwete dukoresha
neza igihe, kubera ko igihe cyacu twakoresheje mu
Murimo wa Kristo ntabwo ari icy'imfabusa.
Murebe nk'igihe dukoresheje amafaranga yacu
mu Murimo wa Kristo tuba turimo duhunika
ubutunzi bwacu, he? Mu Ijuru. Ndetse umubare
runaka twashyize mu Murimo w'Ubwami
bw'Amajuru yose, mu Bwami bw'Imana,
azatugororera, naduha ingororano tuzagororerwa
byinshi, ndetse biruta kuba n’ubwo waba ari inshuro
100 wabishyizemo ntibyagura Umurimo w’ibyo
Imana izaguha, ni ukuvuga ngo ntibyangana.
Rero mwiyumviye uburyo turimo dukoresha
umwanya neza tugakoresha igihe neza, igihe cyacu
26 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
tukagishyira mu Murimo wa Kristo, rero igihe
tuzaba twahinduwe azaherako atwongerere igihe
cyinshi cyane kitazagira iherezo; icyo gihe azaduha.
Icyo gihe, ni bwo bugingo bw'iteka ryose.
Ariko wa wundi we uvuga ngo: "Jye nta gihe
mfite cyo kujya gushaka Imana, nta gihe mfite cyo
kwizera Imana, nta gihe mfite cyo kujya gukora
ibintu by'Imana", uwo aba arimo akora iki? Aba
arimo akoresha igihe ku neza ye, ni ukuvuga ngo ku
bw'inyungu ze gusa, ni ukuvuga ko aba arimo
atakaza igihe muri ubu buzima. "Nonese ni iki
byamarira umuntu gutunga iby’isi byose agatakaza
ubugingo bwe?"6. Ntacyo byaba byaramumariye:
ariko igihe cye yaba yaragitaye aha mu Isi, ntabwo
yaba yarakoresheje neza igihe cye nk’uko
yakagombye kuba yaragikoresheje. Nuko rero uwo
nta gihe kindi aba asigaranye cyo kubaho n'iteka
ryose, ni ukubera iki? Nuko aba atarakoresheje neza
igihe cye ngo agishore mu Murimo w'Imana.
Nuko rero igihe cye iyo kimurangiranye no mu
Bwami bw'Imana nta gihe yongera kubonayo kuko
ntacyo yabitseyo, rero mu mwanya w'Imana igihe
6
Matayo 16:26, Mariko 8:36, Luka 9:25
DUKORESHE IGIHE NEZA 27
cy'Imana aba ari igihe cy'iteka ryose, ubugingo
bw'iteka ryose, ariko kuko uwo muntu aba
atarakoresheje ―igihe cye― mu gihe cy'iteka ryose,
ahubwo umwanya we n'igihe cye ntagishore mu
Murimo wa Kristo na Gahunda Ye y'Agakiza, rero
uwo muntu nta zindi ngororano aba asigaranye ngo
abe yahabwa igihe kidashira hamwe n'Imana.
Rero mumaze kumva uburyo ari ingenzi
gukoresha neza igihe, gucunguza uburyo umwete.
Rero atari ugukoresha neza igihe mu kuririmba
gusa, ahubwo nk’uko tubibwirwa mu Umubwiriza
[11:2]:
“Ubigabanye barindwi ndetse n’umunani, kuko
utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo”.
Ni ukuvuga ngo, "kuko umuntu atazi akaga
gakomeye kagiye kuza, ubwo ibihano by'Imana
bizitura aha ku Isi"; ni ukubera ko ibyo byago bigiye
kuzira ibiremwabantu abantu bo ntibabizi,
ntibabisobanukiwe ubwo buhanuzi abantu ntibabuzi.
Rero ni bake basobanukiwe ibi byo
kugabagabanya barindwi ndetse n’uwa munani.
Umuntu wenda we hari uwimena umutwe akanavuga
ati: "Ni gute barindwi nabibagabanya ra? akavuga ati
28 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
7 nimuze mbibagabanye. Yabibagabanya akavuga
ati, ko ari bike nsigaranye ra, haze n’uwa munani.
Yamara kubigabanya 7, akabigabanya n'undi wa 8
uba usigaye... akavuga ati; nari nsigaranye bicye
reka mbihe n’uwa 8".
Ariko mu mvugo y'ubuhanuzi, mutege amatwi:
"Ntabwo umuntu azabeshwaho n'umutsima gusa,
ahubwo yabeshwaho na buri Jambo ryose riva mu
kanwa k'Imana"7.
“Jugunya umugati wawe (Ijambo ry'Imana,
Ubutumwa) ku mazi (ni ukuvuga ngo amazi, amoko
menshi, indimi nyinshi, n'amahanga menshi); nyuma
yaho uzongera uwubone nyuma y’iminsi myinshi”.
“Ni ukuvuga ko mu muzuko ni bwo uzabona rya
Jambo watanze, ni bwo abaryakiriye bazaba ari
benshi cyane, nibazuka rero ni bo bazagaruka
bakubwire bati: 'Ni wowe wazanaga Ubutumwa,
none narabwakiriye, none ndi aha mfite undi mubiri
mushya'. Dore iri ni rya Jambo rya rindi wabahaye.
Ni ukuvuga ngo ni rya Jambo wabahaye, ni wa
muntu aba yararyakiriye. Nyuma y'iminsi myinshi,
ukazahura naryo”.
7
Matayo 4:4, Luka 4:4, Gutegeka kwa kabiri 8:3
DUKORESHE IGIHE NEZA 29
Nuko rero twumvise uburyo n’inzira yo
kugabanya barindwi ndetse n’uwa munani ariko
byavuzwe mu mvugo ya y’ubuhanuzi (uko ni
ugutanga Ijambo) …
Ni ukuvuga ko buri malayika intumwa we
n’itsinda rye bagendaga batanga Ijambo bakariha
itsinda ryo mu gisekuru bagenewe kubamo. Ni
ukuvuga ngo Pawulo yaragiye atangira kugabura
iryo Jambo ariha abo mu itsinda rya mbere muri abo
barindwi; ni ukuvuga ngo muri abo barindwi Pawulo
ya ni we watanze ibya mbere, Irene we aba uwa
kabiri Martin aba uwa gatatu, nyuma ye Colomba
aba uwa kane, nyuma yaho Luther wa gatandatu…
(Reka twongere dutangire, Miguel): Pawulo
yagaburiye abo mu itsinda rye rya mbere… Pawulo
aratangira arabagaburira: ni uko abo bose bakira
Ijambo rye.
Kubera ko umugaragu w’ubwenge ukiranuka wo
muri buri gisekuru aba ari we ufite Ibyokurya kugira
ngo atangire abigabure; naho ba bandi bakira iryo
Jambo ibyo byokurya, bamufasha kubigaburira
abandi bantu baba basigaye.
30 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
Nonese ibyo sibyo Yesu yakoze? Ni we wari ufite
Ijambo ryari rikenewe kugira ngo haremwe
8
ibyokurya byari bikenewe muri bya bihe byose ; bari
bafite amafi, ayahesha umugisha aherako ayaha
abigishwa Be aba ari bo bayagabagabanya
bayagaburira abari basigaye. Ni ukuvuga ko byari
ibyokurya by’Ijambo rirema, ni ukuvuga ko ibyo ari
bya byokurya Kristo yatubuye kubw’ineza y’abantu.
Rero aha, mwumvise ibyokurya byo mu mwuka
nabyo ni Ijambo ry’Imana rigenewe abantu abo
rigaburirwa muri buri gisekuru riza kuri malayika
intumwa nawe akabiganya yabihawe n’Imana aba ari
Ibyokurya byahawe umugisha; kandi “ahubwo urya
uyu mutsima azabaho iteka ryose”9.
“Jugunya umutsima wawe ku mazi kubera hari
uzawurya kandi uwo azawurya azabaho iteka ryose;
kandi koko uwo mugati iryo Jambo uzahura naryo
hehe? Muri ba bantu igihe bazazuka (niba baragiye)
cyangwa se igihe tuzahindurwa (niba koko n’uyu
munsi tukiriho)”.
8
Ibihumbi bitanu: Matayo 14:13-21, Mariko 6:30-44, Luka 9:10-17,
Yohana 6:1-14
Ibihumbi bine: Matayo 15:32-39, Mariko 8:1-10
9
Yohana 6:58
DUKORESHE IGIHE NEZA 31
Rero buri malayika intumwa ni we wari ugenewe
kubagura ibyokurya byo mu mwuka, Umutsima,
akawujugunya ku mazi, ku bantu; abaryakiriye
mbere, iryo Jambo bamufashaga gukomeza
kuribagura. Uko niko byagiye bimera mu bihe
birindwi by’Itorero ry’abanyamahanga, ryagaburiwe
uko ari barindwi.
Ntabwo twavuga ngo: “Irene, garuka uze aha
dore dukwiye gufata ibyokurya tukabigaburira
abantu birunaka”. Kera icyo gihe Irene yagombaga
gukoresha n’itsinda rye yaragikoresheje. Buri wese
uwagerageza kuvuga ati: “Iyaba uyu malayika
intumwa yari agihari; umwe wo muri ibi bisekuru
uko ari birindwi, nagafatikanyije nawe kugabura
ibyokurya; Ubutumwa tukabugeza ahantu hose”.
Ariko kera malayika intumwa uko ari zirindwi
zarigendeye, ibyokurya byabo bamaze kubigabura
barigendeye ndetse n’itsinda ryabafashaga naryo
ryarabafashije birarangira. Ubu nonese, twe dusigaye
iki? Ibyokurya byamaze gutangwa muri buri
gisekuru ndetse bitangirwa mu gace ahasohorejwe
buri gisekuru.
32 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
Ubu rero muri Amerika Latina na Karayibe,
dusigaranye iki? Ni byiza, ni ukubigabanya n’uwa
munani! Ntimwumva: “Ugabanye n’uwa munani”.
10
Ni ko havugwa. Kandi Yesu yaravuze ati :
“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye
guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero”.
Rero aje arimo abigaburira uwa munani;
n’abamufasha na bo bazaba barimo bamufasha
gutanga ibyokurya hamwe n’uwa munani Malayika
w’Umwami Yesu Kristo.
Nta na rimwe tuzita ku mibereho izaba
itandukanye n’ibyo turimo ahubwo tuzakomeza
gukataza tugana imbere, turimo dutanga ibyokurya
turi kumwe n’uwa munani, ni ukubera ko nyuma
yaho hariho inyanja igiye kuzira ibiremwabantu; ni
ukuvuga ko tugomba kwihuta tugatanga umutsima
wo mu mwuka tukawutanga, kubera ko “urya uyu
mutsima ni we uzabaho iteka ryose”. Uko ni ko
byabaye mu bihe birindwi by’Itorero
ry’anyamahanga: bagiye barya umutsima wo mu
mwuka, abo bose bafite ubugingo bw’iteka.

10
Ibyahishuwe 22:16
DUKORESHE IGIHE NEZA 33
Rero mwiyumviye uburyo turimo dutanga
ibyokurya hamwe n’uwa munani. Nonese uwa
munani tuzabitanga hehe hamwe n’uwa munani?
Muri Amerika Latina yose na Karayibe. Aho ni ho
hari abantu bafite inzara bashonje bafite n’inyota yo
kumva Ijmabo ry’Imana rigenewe iki gihe
cy’iherezo, kandi iyo ni inzara n’inyota yo kurya
Umutsima uzaba urimo ugabanywa n’uwa munani.
Uwo ni wo Mutsima wacu, uwo ni Umutsima
w’Ijambo ry’Imana rigenewe twe twese; rero uwo
munani ugenewe Igisekuru cy’Ibuye Rikomeza
Imfuruka. Ibyo ni byo Byokurya byacu, iyo ni yo
Manu yahishwe guhishurirwa kwari kwarahishwe
amaso yose y’abahanga n’abanyanbwenge uko ni
uguhishurirwa ko Kuza kwa Kabiri kwa Kristo
nk’Intare yo mu muryango wa Yuda, Umwami wa
bami ndetse n’Umutware utwara abatware aje mu
Murimo We wo Kwisubiza Ibye byose, ndetse
agasohoza n’ibindi byose bifitanye isano no Kuza
kwa Kabiri kwa Kristo.
Rero aha mubashije kwiyumvira uburyo byose
byoroshye. Tumaze kwiyumvira ndetse uburyo
34 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
byagabanyijwe barindwi ndetse n’uburyo birimo
bigabanywa uwa munani.
Ni nka kundi byagabanyijwe barindwi, uko
byakozwe ni nakobirimo bikorwa no k’uwa 8; ariko
bigakorerwa mu gace kagenewe wa wundi wa
munani, rero twese turimo turakira Ibyokurya
tukabirya kandi tuzabaho iteka ryose; rero uko ni ko
turimo tunakoresha neza igihe cyacu.
Igikomeye cyane mu bana b’Imana bose muri
buri gihe cyose bagenewe kubamo ni Gahunda
y’Imana, Umurimo w’Imana.
Rero wari umugisha ukomeye cyane kuri jye
kuba nari kumwe namwe ndimo mbaha ubu
buhamya bw’ibi bintu byose tubwirwa
n’Ibyanditswe kandi n’ibi byose bijyanye n’iki gihe
cyacu cyane cyane muri iki gihe cyacu ni ukugira
ngo tube TURIMO DUKORESHA IGIHE
CYACU NEZA muri iki gihe cy’iherezo.
Kandi tukanavuga tuti: “Ndimo ndakoresha neza
igihe, kandi nzarushaho umunsi ku wundi
kugikoresha neza”; kubera ko umunsi ku wundi
tuzarushaho kugira igihe cyisumbuyeho twegurire
Imana na Gahunda Yayo kandi umunsi ku wundi
DUKORESHE IGIHE NEZA 35
tukarushaho guha gutambira Imana indirimbo,
indirimbo nyinshi; kandi turushaho no gukora mu
Murimo w’umukundwa wacu Umwami Yesu Kristo,
DUKORESHA NEZA IGIHE, kubera ko iminsi ari
mibi mu b’isi.
Ariko ni mwitegereze uburyo mu b’isi imibereho
yabo imeze; ariko ku Itorero ry’Umwami Yesu
Krsito iminsi ni myiza cyane muri Gahunda
y’Imana. Ni iminsi myiza cyane imbere mu Itorero
ry’Umwami Yesu Kristo. Iki ni Igisekuru cya
Zahabu: igihe cya zahabu mu Itorero rya Yesu
Kristo.
Kabone n’ubwo mu b’isi bo, hagati mu bwami
bw’abanyamahanga mu bwami bugereranywa,
buhagarariwe na cya gishushanyo cyabonywe
n’umwami Nebukadinezari, mu isi ho bari mu gihe
kibi mu bwami bw’abanayamahanga ni ukubera ko
ubwami bw’abanayamahanga bwisanzae (he?) mu
birenge by’ibyuma bivanze n’ibumba.
Ni yo mpamvu tugenda tubona uburyo ubwami
bw’abanyamahanga bugenda busitara buri mwanya
ndetse bugasitara mu nzego n’ibice bitandukanye
by’ubwo bwami bw’abanyamahanga: yaba muri
36 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO
politiki, mu mutungo barasitara, mu mibanire
barasitara, mu gisirikare barasitara; inshuro zose
bagenda basitara, ndetse akenshi muri uko gusitara
hari kuguraho inzara zose.
Ariko mu Bwami bw’Imana ho: twe turiho mu
gihe cy’Umutwe wa Zahabu w’Ubwami bw’Imana.
Nuko rero nimukataze mugana imbere rubyuriko,
MUKORESHE IGIHE NEZA mu Bwami
bw’Imana, Ubwami bw’umukundwa wacu Umwami
Yesu Kristo; dukoreshe neza igihe turi imbere mu
imbere mu Mubiri w’Ibanga w’Umwami Yesu
Kristo.
Icyampa Imana ikabaha umugisha, rubyuruko,
Imana ibarinde, kandi mukataze mugana imbere
mukomeze GUKORESHA IGIHE NEZA murimo
mukora mu Murimo wa Yesu Kristo.
“DUKORESHE IGIHE NEZA”.

Das könnte Ihnen auch gefallen